UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Menya inkomoko n’ingaruka zo kuva imyuna (Epistaxis)
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
UbuzimaUtuntu n'utundi

Menya inkomoko n’ingaruka zo kuva imyuna (Epistaxis)

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 15/04/2021 saa 6:48 PM

Imyuna(epistaxis) ni amaraso aturuka mu tuyoboro tw’amaraso turi hejuru y’izuru. Iyo hagize icyitwangiza nibwo amaraso aca aho atakagombye guca akamanuka mu mazuru, ari nabyo bitwa kuva imyuna. 

Hari impanvu zitandukanye zishobora gutera iyangirika ry’utwo tuyoboro bikaba byatera umuntu kuva imyuna.

Zimwe muri zo, harimo nko gukubitwa ikintu ku mazuru cyangwa hejuru y’amazuru, ibicurane, kuba ahantu hari umwuka udahagije cyangwa imyuka ihumanya.

Kuva imyuna kandi bishobora guterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso, imiti imwe nimwe igabanya gufata kw’amaraso(blood viscosity), kutikingira uri mu cyumba cy’ubumenyingiro(Laboratory) n’ibindi.

- Advertisement -

Kuva imyuna bishobora gutera ingaruka zitandukanye, nko gutakaza amaraso menshi igihe habayeho kuva imyuna ntirangire, ibibazo by’ubuhumekero n’izindi.

Kumira amaraso mu gihe uva imyuna, ngo si byiza na gato kuko bishobora gutuma ugarura ibyo wariye byose no gutakaza amaraso ku buryo bukabije.

Mu gihe uvuye imyuna, ngo uba usabwa kwicara maze ugacurika umutwe kugira ngo utamira amaraso.

Ugomba kandi gufata ku izuru ryawe ukoresheje agatambaro keza iminota itanu, ukagerageza no guhumekera mu kanwa kugira ngo urinde udutsi tuba tuzana imyuna gukomeza kwangirika.

Iyo amaraso arekeye aho kuva, ufata woroheje hejuru y’izuru ahagana nko kuba hagati y’amaso kugira ngo aho amaraso yaturukaga hase nk’ahafatana neza, kandi ukirinda kwipfuna mu masaha make akurikira kugira ngo utongera ugakomeretsa hahandi hagize ikibazo.

Aha kandi ngo uramutse ubonye ikintu gikonje nka balafu, wagishyiraho kuko bigufasha kuba hasubirana vuba cyane. Gusa ngo ibi ntibikuraho kwihutira kugera kwa muganga igihe ukunze guhura n’ikibazo cyo kuva imyuna.

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwirinda kuva imyuna harimo kwirinda ikintu cyose cyakwangiza izuru ryawe, nko gukubitaho ikintu n’ibindi.

Ivuze kandi indwara zose zishobora kuba zagukururira kuva imyuna, unagerageze kuba ahantu hadashyushye cyane cyangwa ku misozi miremire cyane.

Gukaraba amazi akonje buri gihe, ngo nabyo bigabanya ibyago byo kuva imyuna. 

Izindi nama zitangwa n’inzobere mu by’ubuzima, zivuga ko ugomba kwihutira kwa muganga mu gihe uhuye n’iki kibazo, kugira ngo agufashe kwita ku buzima bwawe no kugira ubuzima buzira umuze.

Eric Uwimbabazi April 15, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?