UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Menya ibintu ukwiye kwirinda biza ku isonga mu kwangiza impyiko
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
UbuzimaUtuntu n'utundi

Menya ibintu ukwiye kwirinda biza ku isonga mu kwangiza impyiko

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 18/09/2020 saa 12:44 PM

Impyiko ni ingingo z’ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu, bitewe n’imirimo itandukanye zigira, irimo kwinjiza imyunyungugu mu mubiri, gusukura amaraso, kuringaniza aside(acide) mu maraso, gusohora imyanda n’ubundi burozi buba mu mubiri n’ibindi.

Ni kenshi wumva ngo umuntu akeneye guhindurirwa impyiko kuko izo yari afite zangiritse. Uku kuzihindurirwa biterwa n’uko ziba zarangiritse ku rwego rw’uko ziba zitagishoboye gukora burundu.

Kwangirika kuri uru rwego bisaba igihe kirekire bitewe n‘uko zifitemo ubushobozi bwo  kuba zanakoresha makumyabiri ku ijana(20%) y’ubushobozi bwazo bwose. Bivuze ko bisaba igihe kinini kugira ngo hazavumburwe ko zangiritse burundu.

Uku kugenda zangirika buhoro buhoro ni nako ziba zitakaza ubushobozi bwazo mu mikorere kugeza igihe zitagishobora gukora, ari nayo mpamvu ziba zigomba kubungwabungwa neza , kugira ngo zitangirika.

- Advertisement -

Hari ibintu byinshi abantu badakunze kwitaho ndetse bakanabigira ubuzima bwa buri munsi kandi batazi ko byangiza impyiko, bikaza kurangira batamenye icyabateye ubwo burwayi kandi hari icyo bagakwiye kuba barakoze bakabwirinda.

  1. Kutanywa amazi ahagije

Usibye kuba umubiri wacu ukenera amazi  menshi bitewe n’akazi gatandukanye ukora, impyiko nazo zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza.

Iyo utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, bitewe nuko nta mazi ahagije agera ku mpyiko kugira ngo zibashe kubusohora.

2. Kurya umunyu mwinshi

Nubwo umubiri ukenera umunyu (sodium) kugira ngo ukore neza, kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw’impyiko, bikanazamura umuvuduko ukabije w’amaraso (high blood pressure).

Impuguke mu bijyanye na siyansi zivuga ko igipimo cyemewe ku munsi kitagomba kurenga garama eshanu(5g), ibi bikanajyana n’isukari kuko nayo iyo ibaye nyinshi yangiza imikorere y’impyiko.

3. Kunywa inzoga bikabije

Inzoga cyangwa se alukolo(Alcahol) ni ikintu cy’ingenzi umubiri ukenera mu mikorere ya buri munsi. Ishobora kuva mubyo umuntu yanyoye cyangwa umubiri ukayikura mu mafunguro tuba twafashe atandukanye.

Iyo ibaye nyinshi mu mubiri ihinduka uburozi bukomeye ku mwijima n’impyiko, ari nayo mpamvu ku banywa inzoga bagirwa inama yo kutarenza ibirahuri bibiri ku munsi.

Kuba wanywa agacupa kamwe cyangwa ikirahuri kimwe mu gihe runaka, ntacyo byangiza, ariko kunywa nyinshi uba wangiza bikomeye impyiko zawe.

4. Gufunga inkari kenshi

Nubwo tugirwa inama yo kutajya kwihagarika buri kanya mu rwego rwo kongerera ubushobozi uruhago rwacu rw’inkari kwihagararaho igihe bibaye ngombwa, gufunga inkari kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko(kidney stones) cyangwa se zikangirika burundu (kidney failure).

Ni byiza ko igihe ushakiye kwihagarika ubona ari ngombwa ko bikenewe, ukwiye guhita ujyayo udatinze ku rwego rw’uko uruhago rutangira kukurya.

5. Kudasinzira bihagije

Gusinzira neza kandi bihagije, ntibifasha umubiri wawe kuruhuka gusa, ahubwo birinda n’impyiko kwangirika, kuko agahu kazo kiyuburura ari uko wasinziriye neza, mu gihe udasinzira bihagije bikaba byatera ibyago byinshi byo kwangirika kw’izi ngingo.

Usibye gusigasira impyiko no kuzirinda kwangirika, gusinzira neza binafasha ubwonko gukora neza, bikanarinda umuntu gusazira imburagihe.

6. Kubura imyunyu ngugu na vitamini mu mubiri

Ifunguro rikungahaye ku mbuto n’imboga ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’impyiko n’umubiri wose muri rusange.

Manyeziyumu(Mg) na vitamini B6 ni ingenzi cyane mu kugabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko, dushobora guterwa no kubura iyi vitamini n’imyunyu ngugu.

Kurya poroteyine(Protein) nyinshi zikomoka ku matungo nk’inyama zitukura, byongerera cyane akazi impyiko bikaba byanaziviramo kunanirwa gukora. Bivuze ko uko izi poroteyine ziyongera, impyiko zisabwa gukora akazi kenshi kandi gakomeye, bikaba byazitera kwangirika burundu cyangwa kudakora neza.

Eric Uwimbabazi September 18, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?