Abahanzi bakomeye hano mu Rwanda by’umwihariko abazwi mu ndirimbo zigaruka ku mateka y’u Rwanda bazafasha Bonhomme mu gitaramo yise Inkotanyi ni Ubuzima giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu binyuze kuri Televiziyo na YouTube.
Iki gitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, aho kiratambuka mu buryo bwa ’Live’ kuri BTN TV ndetse no ku rukuta rwa YouTube rw’umuhanzi Bonhomme [Bonhomme Rwanda Official].
Iki gitaramo kizaba abahanzi bacuranga mu buryo bwa Live giteganyijwe gutangira I saa mbiri kugeza saa sita z’ijoro.
Bonhomme yashyize hanze urutonde rw’abahanzi baramufasha muri iki gitaramo barimo Mariya Yohana, Munyenshoza Dieudonne, Senderi Hit, Nkurunziza [Majimaji], Eric Rukundo ndetse na Nyirinkindi.
- Advertisement -
Uyu muhanzi aherutse kubwira itangazamakuru ko bitewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ibikorwa by’imyidagaduro bikaba byarahagaze, iki gitaramo cye kizatambuka kuri Televiziyo.