UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Liban : Nyuma y’iturika ry’icyambu cya Beirut, abaturage barasaba ko Guverinoma yose yegura
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Liban : Nyuma y’iturika ry’icyambu cya Beirut, abaturage barasaba ko Guverinoma yose yegura

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 10/08/2020 saa 11:27 AM

Mu gihugu cya Liban mu mujyi wa Beirut, Imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego kuva ejo ku Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020, aho abaturage bahanganye n’inzego z’umutekano basaba ko Guverinoma yose ya Liban yegura, nyuma y’iturika rikomeye ryabaye ku cyambu cya Beirut, rigahitana abagera ku 160.

Abigaragambya bari bahuriye ku biro by’Inteko Ishinga Amategeko, biherereye hafi y’ibituro by’abahowe Imana. Bafite ibyapa byanditseho amagambo anyuranye, aho bimwe byagiraga biti “Turashaka ko abagize Guverinoma bose begura.”

Amashusho yagiye akwirakwizwa n’ibitangazamakuru byo muri Liban, yerekana ko ku bwinjiriro bw’Inteko Ishinga Amategeko hatwitswe, ndetse abigaragambya benshi bakaba babashije kwinjira mu biro bya Minisiteri ishinzwe gutuza abantu no gutwara abantu n’ibintu.

Kuwa gatandatu tariki ya 08 Kanama 2020, ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga byaratewe ndetse biratwikwa, naho ahakorera Ishyirahamwe ry’amabanki muri Libani, abigaragambya binjiyemo bamenagura ibikoresho byinshi.

- Advertisement -

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 09 Kanama, Damianos Kattar Minisitiri ushinzwe ibidukikije n’iterambere, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, aho yavuze ko yari arambiwe gukorana n’ubutegetsi budakoresha amahirwe yose bufite ngo buteze imbere abaturage.

Ku cyumweru kandi, Manal Abdel Samad Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru yatangaje ko yeguye, na we avuga ko atakomeza gukorera guverinoma idashoboye, bikaba byarateje akaga ku cyambu cya Beirut.

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi muri Liban ‘L’Orient-Le Jour’, kivuga ko gifite amakuru ko n’abandi ba minisitiri benshi bashobora kegura.

Bechara Boutros al-Raï Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri Liban, nawe yasabye ko guverinoma yegura, niba idashoboye kuvugurura uburyo bw’imiyoborere.

Hagati aho, ibihugu binyuranye bikomeje gukusanya inkunga yo gufasha Liban, ariko bigasaba ko inkunga yahita igera ku baturage bidatinze.

UMURENGEZI August 10, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?