UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Korea y’epfo: Abahamya ba Jehovah batangiye imirimo nsimburagifungo kuko banze igisirikare
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Korea y’epfo: Abahamya ba Jehovah batangiye imirimo nsimburagifungo kuko banze igisirikare

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 27/10/2020 saa 1:14 PM

Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’epfo, bitewe n’imyemerere yabo banze ibitegekwa n’igihugu byo kumara igihe mu gisirikare, ubu bageze muri gereza aho bahawe imirimo yo gukora nk’abasivile bashinzwe kugenzura ibikorwa bya gereza.

Kumara igihe runaka mu gisirikare ni itegeko muri Koreya y’epfo – igihugu urebye kikiri mu ntambara na Koreya ya ruguru.

Ariko uburyo bushya buriho ubu buvuze ko abanze kujya mu gisirikare ku mpamvu zitewe n’imyemerere y’idini ryabo cyangwa izindi mpamvu zabo bwite, batazajya bahamwa n’icyaha ngo bafungwe.

Mu mateka ya Koreya y’epfo, abahamya ba Yehova (cyangwa Imana) bagiye banga gukora igisirikare kubera bumva bidakwiye no kubera ukwemera kwabo, ahubwo bagahitamo gufungwa mu gihe cy’amezi 18 cyangwa arenga.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko kuva mu mwaka wa 1950 muri Koreya y’epfo hamaze gufungwa abahamya ba Yehova bagera hafi ku 20,000 kubera izo mpamvu.

Ariko, icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo mu mwaka wa 2018 cyasanze hacyenewe gushaka undi murimo abanze kujya mu gisirikare kubera ukwemera kwabo bakora – utarimo ikoreshwa ry’imbunda n’izindi ntwaro.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, ibirego ku bagabo babarirwa mu magana, biganjemo abahamya ba Yehova bari baranze gukora igisirikare, byahise bikurwaho.

Leta yafunguye abagabo babarirwa mu magana bari basanzwe barimo gukora igifungo cyabo kandi bararangije inzira zose zishoboka zo kujuririra icyo gifungo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abanze kujya mu gisirikare bagafungwa, akenshi bibaviramo kugira ipfunwe muri rubanda, kandi bakagorwa no kubona akazi iyo barangije igifungo cyabo.

Ubu buryo bushya bwatangiye ejo ku wa mbere, ubwo abantu 63 banze kujya mu gisirikare kubera ukwemera kwabo bageraga mu kigo cy’amahugurwa kiri mu mujyi wa Daejeon uri rwagati mu gihugu.

Bagiye gukora imirimo nsimburagifungo nk’abakuriye ibikorwa byo kuri gereza.

Bazahakorera mu gihe cy’imyaka itatu, aho kuba amezi 21 yari asanzwe ku gisirikare kirwanira ku butaka, amezi 23 mu kirwanira mu mazi cyangwa amezi 24 ku gisirikare kirwanira mu kirere.

Jang Kyung-jin yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Nk’umuhamya wa Yehova, nemera ko ari inshingano yanjye kumva Bibiliya nkuko yanditswe no gukurikiza inyigisho za Yezu”.

Bwana Jang yasubiyemo amagambo yo muri Bibiliya, aho Yezu abwira abigishwa be kudakoresha ingufu mu kumwamamaza kubera ko “abafata inkota bose bazicishwa inkota”.

Abo 63 bazajya bakorera, barye kandi baryame mu magereza, ariko bazatandukanywa n’izindi mfungwa ndetse buri mwaka bahabwe igihe cy’ikiruhuko cy’ibyumweru byinshi.

Mu gihe icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyashimwe nk’intsinzi ku bahamya ba Yehova, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko iyo mirimo imara imyaka itatu ari ikindi gihano n’ubundi bahawe.

Kujya mu gisirikare by’itegeko biteye bite muri Koreya y’epfo?

Koreya y’epfo ifitanye umubano urangwamo ubushyamirane na Koreya ya ruguru, ndetse umupaka wabyo ni umwe mu yirinzwe bikomeye cyane ku isi.

Rero kujya mu gisirikare ku itegeko bibonwa nk’uburyo bw’ubwirinzi kuri Koreya y’epfo.

Abagabo bose badafite ubumuga bo muri Koreya y’epfo basabwa kumara mu gisirikare igihe kigera ku mezi 24 iyo bujuje myaka 28 y’amavuko.

Mu buryo bw’imbonekarimwe, hari ubwo hari abasonerwa gukora igisirikare.

Abo ni nk’abakina imikino ngororangingo bagatsindira imidari ya Olympiques cyangwa bagatsindira imidari mu mikino ihuza ibihugu byo ku mugabane w’Aziya.

Basonerwa kujya mu gisirikare kubera guhesha ishema igihugu.

Leta ya Koreya y’epfo yigeze no gusonera abakinnyi gukora igisirikare, ubwo mu mwaka wa 2002 yakiraga imikino y’igikombe cy’isi ndetse ikagera muri kimwe cya kabiri.

BBC

UMURENGEZI October 27, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 3 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 7 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 10 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?