Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, mu Murenge wa Nyarubuye, akarere ka Kirehe, imfungwa eshanu zarashwe na Polisi y’u Rwanda zirapfa, bivugwa ko zashakaga gutoroka.
CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje iby’aya makuru, avuga ko izi mfungwa zarashwe zishaka gutoroka.
Ati, “Amakuru y’ibanze dufite ni uko Abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, Abapolisi barasa hejuru abandi baranga, nibwo barashemo abo batanu.”
Hari hashize igihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, asabye Abapolisi kutarasa imfungwa mu kico.
- Advertisement -
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iryo raswa ryanahitanye ubuzima bw’abantu batanu.