UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 month
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 2 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 3 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 09/08/2023 saa 6:51 PM

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  Musabyimana Jean Claude yagize icyo avuga kuri  ba Meya batatu bo mu Ntara y’Amajyaruguru  bahagarikiwe icya rimwe ku myanya bari basanzweho.

Abo bayobozi ni Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze na Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga Gakenke.

Abo bayobozi bagaragaweho kutuzuza inshingano ndetse no kuba haragaragaye ibikorwa bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko mu isesengura ryakozwe basanze abaturage bo muri turiya Turere bacyibona mu ndorerwamo y’amoko.

- Advertisement -

Ati, “Abaturage benshi iyo muganiriye baracyabona ibintu byose mu ndorerwamo y’amoko cyangwa aho bakomoka, Uturere bavukamo, amateka banyuzemo ndetse n’ibindi ku buryo ubona gahunda nyinshi zagiye zikorwa mu gihugu zigenewe kunga Abanyarwanda zitarashyizwemo imbaraga.”

Minisitiri  yakomeje agira ati, “Hagiye havuka n’amashyirahamwe ashingiye ku dutsiko two kwironda cyangwa se two gucamo ibice Abanyarwanda. Ibyo ubuyobozi bwari bushinzwe gukurikirana ko bitabaho kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ni ihame dukomeyeho kandi ni zo mbaraga zacu; rero umuyobozi utabishyizemo imbaraga uwo aba akwiye kubibazwa.”

Yagaragaje ko impamvu byakorewe muri iyo Ntara byashingiye ahanini ku kuba hari inkuru y’Umuryango w’Abakono yavuzwe cyane nyuma y’iyimikwa ry’Umutware wawo.

Ati, “Ibyo byarabaye, abayobozi bari bahari nta washoboraga kubigaragaza kugeza igihe bigaragajwe ari uko ari abandi bantu babibonye. Rero ibyo ni imwe mu mpamvu yasabye ko abantu bajya kureba ibyo ari byo, binadufungura amaso.”

Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage gutekana bakumva ko nta bidasanzwe byabaye muri iyo Ntara kuko ari ibintu bisanzwe ko abayobozi babazwa inshingano ndetse abasaba kugira ubushishozi.

Abayobozi  muri rusange bakanguriwe kwegera abaturage bakajya bamenya ibihakorerwa, bakanabakangurira gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yihanangiriza Abanyarwanda ko ikintu cyose cyaganisha ku moko n’amacakubiri gikwiye kwirindwa cyane ko u Rwanda ari umuhamya w’uko amoko asenya igihugu.

Muri utwo Turere uko ari dutatu, hari n’abandi bakozi birukanwe  bahita basimbuzwa by’agateganyo.

Kanda hano, umenye abandi bayobozi birukanwe, n’ababasimbuye

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi August 9, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 month
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 2 months
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 3 months
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?