UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kigali : Gupima abantu icyorezo cya Covid-19 byatangiye gukorerwa mu muhanda
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Kigali : Gupima abantu icyorezo cya Covid-19 byatangiye gukorerwa mu muhanda

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/07/2020 saa 11:26 AM

Ku mihanda itatu iri mu ikoreshwa n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali kuva mu gitondo uyu munsi ku wa kane tariki ya 02 Nyakanga 2020 hari gufatwa ibipimo bya coronavirus ku bantu batandukanye bayinyuraho.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko “kigamije gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali”.

Gufata ibipimo biri gukorerwa ku mihanda itatu ariyo umuhanda wa Kicukiro hafi y’ishuri rikuru ry’ubumenyi-ngiro rya IPRC, umuhanda wa Remera imbere ya Stade Amahoro uciye mu Migina, no ku muhanda wa Remera ugana ahazwi nko kuri KIE cyangwa kwa Rwahama.

Bamwe mu bari gufata ibi bipimo babwiye itangazamakuru ko bibanda ku masaha ya mu gitondo abantu bari kujya mu kazi no ku masaha ya nimugoroba abantu bavuye ku kazi.

- Advertisement -

Abapolisi barahagarika bamwe mu bakoresha umuhanda – nta kurobanura, abatwaye imodoka, abatwara moto n’abanyamaguru – bakaberekeza ahafatirwa ibipimo iruhande rw’umuhanda.

Gufata igipimo mu muhogo cyangwa mu mazuru, ni igikorwa kimara umwanya mutoya nyuma y’uko upimwe yanditswe umwirondoro n’ibindi bimuranga.

Kuri Stade Amahoro, umumotari umwe wavuganye n’itangazamaku yaribwiye ko yahagaritswe n’umupolisi akamutegeka ko ajya aho bamufata igipimo.

Undi mumotari avuga ko “yishimiye gupimwa kuko aba ari mu muhanda kenshi” bityo aba afite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo RBC yabwiye abanyamakuru ko ku ikubitiro muri iki gikorwa bagiye gupima abantu 5,000 ariko ko bashobora kongera umubare bitewe n’ibizava mu bipimo.

Ibisubizo kuri ibi bipimo Bwana Nsanzimana avuga ko biboneka mu gihe kitarenze amasaha 48, aba bapimwa bakazamenyeshwa uko bahagaze kuri telefone zabo.

Bwana Nsanzimana avuga ko agaciro k’igipimo kimwe ku muntu kari hagati y’amadorari ya Amerika 50 na 100 (ari hagati ya 50,000 na 100,000 mu mafaranga y’u Rwanda).

Kuva mu kwezi kwa gatatu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo birenga 140,000 bya Covid-19, hamaze kuboneka abantu 1,042 bayanduye, 480 bayikize na batatu yishe.

Eric Uwimbabazi July 2, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?