Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu w’Amahoro, bavuga ko batunguwe n’ icyemezo Leta yafashe cyo kubimura aho bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, bagacumbikirwa mu biro by’akagari.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimihurura bwatangaje ko bwatangiye kwimura imiryango 104, yari ituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ni nyuma yaho imvura nyinshi iguye mu bice byiganjemo iburengerazuba igatwara ubuzima bw’abantu 131.
Bamwe mu baturage bo muri aka Kagari bavuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyibatunguye cyo kubimura aho bari batuye.
- Advertisement -
Umwe yabwiye Radio/TV Flash ati: “Icyatubabaje cyane twebwe ni uko gusa badutunguye.Ariko ubundi hari habi,twari kuzaryama, twasinzira tukazisanga turi mu gishanga.”
Undi nawe ati: “Byaratunguranye. Nta minsi baduhaye ngo tube twakwimuka.”
Aba baturage bifuza ko bashakirwa aho kuba bakareka kuba mu Kagari, kandi bagahabwa n’ingurane z’aho bimuwe.
Umwe yagize ati: “Ikintu nasaba ni uko bankura aha hantu. Mfite ubwoba bw’uko ngiye kubaho, kuko niba imiryango nk’itatu yanyishyuraga, ninjya ahandi nzabaho gute?”
Undi nawe ati: “Ndasaba inzego za leta, ko kwimura umuntu zamuha n’aho kuba. Ntabwo wafata umuntu umutunguye ngo ntumuhe n’aho kuba. None se birashimishije kuba hano mu Kagari? Ubu turi hano mu Kagari, Ese tuzakagumamo? Dukeneye n’aho kuba.”
Ndanga Patrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, avuga ko abari kwimurwa bari guhabwa 30,000frw byo gushaka icumbi.
Ati: ”Ni byo koko hari gahunda yo gukura abantu mu manegeka. Icyabiteye nta kindi ni ibiza. Aba bantu aho bari batuye ni ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu manegeka akabije. Abantu bari kwimurwa ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga barimo ibice bibiri. Hari ba nyiri amazu n’abakodeshaga.”
Akomeza agira ati: “Abakodeshaga turi kubakuramo, icyo dukora turabaha amafaranga bajye gukodesha. Buri muryango turawuha 30,000frw. Hari ababaga mu nzu z’ibihumbi 10, 15 si menshi, ariko si na macye. Ba nyir’amazu nabo turabaha amafaranga bajye gukodesha.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bumaze kubona imiryango 5,812 ituye mu manegeka.