Imiryango 40 ituye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano, mu Karere ka Karongi, irataka kutagira ubwiherero, ikavuga ko biyigora kwifashisha ubw’abaturanyi.
Aba baturage, bavuga ko bibagora kubona aho biherera, kubera ko ngo ubwiherero bubakiwe bwazibye, bityo ngo kujya gutira ubw’ahandi bakabona bitari bikwiye, kuko bemeza ko bibabangamiye bikomeye.
Bamwe mu baganiye n’itangazamakuru batifuje ko amazina yabo atangazwa, baragira bati: “Muby’ukuri biteye isoni n’ikimwaro kujya gutira ubwiherero kandi byitwa ngo utuye mu mudugudu w’icyitegererezo. Nubwo batabutwima, ariko nta mutekano na muke biduha, ubuyobozi burebe uko bukemura iki kibazo kuko ntitworohewe na gato.”
- Karongi : Imyaka ibaye ibiri bategereje kuvugururirwa ivomo none amaso yaheze mu kirere
- Karongi : Babujijwe guhinga ibishyimbo n’ibigori, bategekwa guhinga Pasiparumu
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, uvuga ko ubwiherero iyi miryango yakoreshaga bwazibye, bakaba bajya mu bwa bagenzi babo batuye muri uyu mudugudu.
- Advertisement -
Ati: “Ubundi ubwo bwihererero bwubakwa hateganyijwe ko umwanda uzajya ujya mu cyobo, bigakorwamo Biogaz, nyuma amatiyo yaje kuziba bituma ubwo byiherero butongera gukoreshwa.”
Uyu muyobozi avuga ko bagiye gushaka ingengo y’Imari ubwo bwiherero bugatungwanywa kandi vuba, ndetse ngo hakanakorwa ibishoboka byose kugira ngo n’abatuye mu yindi midugudu harebwe uko babayeho, bityo abafite ibibazo bishakirwe ibisubizo.
Mu mwaka wa 2018, nibwo aba baturage batujwe muri uyu mudugudu, bahabwa inzu zifite ibikoni n’ubwiherero, gusa abenshi muri bo, biogaz bahawe ntizigeze zikora.
Umudugudu wa Rugabano utuwe n’abaturage biganjemo abatishoboye, kuko muri bo batandatu gusa ari bo bakorera Leta, abandi baba muri uwo mudugudu bakaba badafite imirima yo guhinga.