Leta y’u Rwanda yatangaje ko abaturage bazakomeza kwinangira banga kwimuka ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange, izabikora ku itegeko.
Ibi, ni ibyatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, nk’imbuzi ku baturage basanzwe batuye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.
Mu biganiro akarere ka Gasabo kongeye kugirana n’abatuye ako gace kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nzeri, byaranzwe n’ubwumvikane buke, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byabanje, ku bagiye basimburana kuri iki kibazo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Pauline Umwali, kuri iyi nshuro, yahamirije aba baturage ko babishaka batabishaka bagomba kwimuka.
- Advertisement -
Ati: “Ni ihame ko mugomba kwimuka hano, aho umushinga w’inyungu rusange uzagarukira. Mubimenye rero, mugomba kwimuka. Hano hantu mugomba kuhimuka, ni itegeko murabizi.”
Hari imiryango yamaze kurega Umujyi wa Kigali wabimuye, ariko akarere ka Gasabo kagaragaje ko icyemezo cy’urukiko kitabuza ko aba baturage bakwimuka.
Umwali yagize ati: “Urukiko niruza, hari abazavuga ngo mumpe amafaranga, njyewe nzaguma aha. Nturi munsi y’ubuyobozi, ntiwubaha amategeko y’igihugu? Iyo ubuyobozi bwarebye mu nyungu rusange nta muntu ugomba kuva muri gahunda, ntabwo bibaho.”
Abaturage bakomeje gutsimbarara, bavuga ko abayobozi bakurikiza amategeko bakabaha ingurane mu mafaranga, n’abashaka kujya mu mazu bubakiwe bakajyayo.
Umwe muri bo ati: “Bayobozi mureke kwica amategeko kandi ari mwe muyashyiraho. Itegeko rivuga ko ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange, hagomba gutangwa ingurane ikwiye, kandi yumvikanyweho. Ntabwo turi kumvikana ku ngurane.”
Aba baturage baravuga ko hari umushoramari ugiye kubaka aho batuye amazu, ko atari inyungu rusange nk’uko bivugwa, cyane ko ngo ayo mazu azubaka ntacyo azabamarira.
Ibi biravugwa, mu gihe Leta nayo ikomeza gushimangira ko aho aba baturage batuye, bagomba kuhimuka kuko atari heza.
Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda, ati: “Rimwe na rimwe abantu batinya kuvuga ibintu cyangwa bakabica ku ruhande. Niba abantu batuye ahantu n’abandi bahatuye ku ruhande bakahita muri Bannyahe, nuko ari heza se?”
Mukuralinda yavuze ko ibiganiro by’ubwumvikane bizakomeza, ariko ko abazatsimbarara hazakoreshwa ingufu.
Ati: “Kwigomeka bihanwa n’amategeko, mu gitabo cy’amategeko mu Rwanda birahanwa. Kwigomeka ku buyobozi, ku mupolisi uri mu kazi ke birahanwa. Nibiba ngombwa hazakoreshwa itegeko. Ibiganiro birahari, n’uyu munsi n’ejo bundi, kugeza igihe ibintu bigomba gushyirirwa mu bikorwa.”
Ikibazo cy’Umujyi wa Kigali n’abatuye muri Bannyahe banze kwimuka, kimaze imyaka 5, ndetse bamwe bakaba baremeye kwimukira mu mazu bubakiwe, mu gihe abandi bahisemo kugana inkiko basaba ko bahabwa ingurane y’aamafaranga bakajya gutura aho bihitiyemo.