Ku wa mbere 31 Kanama, Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kamonyi yakoze umukwabu mu bantu bacukura n’abacuruza amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma, hafatwa abantu 6 barafungwa.
Umwe mu bafashwe witwa Jean Damascène Tuyizere, akaba yacuruzaga aya maybe, muri uwo mukwabu akaba yarafatanywe ibilo 280 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta (Coltan).
Uyu Tuyizere yari asanzwe ari umukozi w’ikigo (Company) gicukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge wa Rukoma cyitwa COMIKA, akaba yitwazaga izina ry’ikigo akorera , akagura amabuye mu buryo butemewe akayita nk’aho ari ay’icyo kigo.
Umuyobozi wa Polisi (DPC) mu Karere ka Kamonyi CIP Aloys Bugingo avuga ko uyu Tuyizere yafatanywe amabuye y’agaciro mu modoka yerekezaga i Kigali.
- Advertisement -
Yagize ati: “Tuyizere ni umukozi wa COMIKA, Kampani isanzwe icukura amabuye, ariko akaba yakoraga ubucuruzi bwayo ku ruhande; muri ibi bihe yari arimo gukoresha ibirango by’iyi kampani agira ngo ajijishe inzego z’umutekano akuye amabuye ya forode muri Kamonyi ayajyanye i Kigali. Mu makuru twakuye muri iyi kampani ni uko hari amabuye atari ay’iyi kampani, yatwarwaga n’uyu Tuyizere ariko byitirirwa iyi kampani kandi ari aye acuruza mu buryo butemewe”
Uwitwa Gaspard Njenyeri w’imyaka 54 we yafatanywe ibilo 2,5 bya Koluta (Coltan), na ho abandi bane bo bakaba bafatiwe mu kirombe gikurwamo Koluta kiri muri uyu murenge wa Rukoma.
Uyu muyobozi wa Polisi muri Kamonyi araburira abaturage ababuza kwishora mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ndetse ko batazahwema gukurikirana bene ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Akaba abasaba gukomeza kujya batanga amakuru ku bayacuruza bitemewe, abajya kuyacukura batabyemerewe ndetse no kubatungira agatoki ku bayagura n’abo baba bayacukuye.