Umusirikari wa Israel yafashwe amashusho yashinze ivi ku gakanu k’umusaza w’imyaka 65 y’amavuko w’Umunyapalestine, igikorwa cyagereranyijwe n’uko Umunyamerika w’umwirabura George Floyd, yishwe n’igipolisi muri Gicurasi uyu mwaka.
Video yakwirakwijwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu igaragaza uyu musaza witwa Khairi Hannoun wari wakomeretse, yarambitswe hasi, umusirikare wa Israel amushinze ivi ku gikanu, mu gihe cy’imyigaragambyo yaberaga hafi y’umujyi wa Tulkarem wo mu gice cya West Bank yigaruriye.
Alaraby dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibi byabaye byagaruye ishusho y’iyicwa rya George Floyd ryateje imyigaragambyo ikaze muri Amerika yamagana ivanguraruhu rikorerwa abirabura bo muri iki gihugu.
Hannoun avuga ko we yatewe ibikomere n’uko yafashwe nabi ariko nyuma akarekurwa n’Abanya-Israel.
- Advertisement -
Avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika CNN yagize ati: “Abasirikare ba Israel barankubise cyane, umwe muri bo anshinga ivi ku gikanu cyanjye iminota mike.”
Yakomeje agira ati: “Nahamye hamwe nanga gukomeza gutsindagira ijosi ryanjye, ariko abantu barankuruye.”
Leta ya Israel ariko yo yashyigikiye umusirikare wakoze ibi, ivuga ko yagaragaje kwifata kandi ko iyo video yashyizwe ahagaragara yasubiwemo cyane (Heavily edited).
Imyigaragambyo yabereyemo ibi, yari yateguwe igamije kwamagana imigambi ya Israel yo kubaka icyanya cy’inganda mu mujyi wa West Bank yigaruriye.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko Israel ikunze gukoresha uburyo bw’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba mu guca intege imyigaragambyo y’Abanyapalestina muri West Bank, intara yigaruriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva mu 1967.
Emmanuel Dushimiyimana