UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
ImiberehoPolitiki

Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 03/05/2023 saa 10:35 AM

Hashize imyaka hafi itanu Umutwe w’Abadepite wemeje itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo ashyiraho Iteka rigena umushahara fatizo, ariko kugeza ubu ntabwo birakorwa ndetse benshi bakomeje kwibaza akabati iri teka ryahezemo.

Ni iteka rivuze byinshi ku mibereho y’abakozi, kuko hari benshi bahembwa imishahara itajyanye n’aho ikiguzi cyo kubaho kigeze, bikagira ingaruka kandi ku mpozamarira itangwa ku wishwe cyangwa uwakomerekeye mu mpanuka n’ibindi.

Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo muri 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo.

Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe muri 2018, ariko ryarinze risimburwa nta teka rya Minisitiri rigiyeho.

- Advertisement -

Muri 2018, ubwo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko batoraga Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, basabye bakomeje ko Amateka ya Minisitiri arishyira mu bikorwa agomba guhita ajyaho.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo yigeze kubwira abadepite ko iteka rishyiraho umushahara fatizo ryagejejwe mu biro bya Minisitiri w’Intebe, anizeza ko rizatangazwa vuba.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye n’abanyamakuru ku tariki ya 16 Werurwe 2022, ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, yemeje ko umushahara fatizo ugiye gushyirwaho, ariko amaso yaheze mu kirere!

Yagize ati: “Mu minsi iri imbere, hari ugushyiraho umushahara fatizo umuntu yahembwa mu gihugu. Iyo umaze kuwushyiraho, ibindi ni amasezerano bigendanye n’akazi ukora n’amasaha. Turi kubikoraho kugira ngo umushahara fatizo umunyarwanda aheraho atangira guhembwa ugenwe.”

Umushahara fatizo usobanurwa nk’amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ari ko kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nk’uwarenze ku mategeko. Icyakora kuyarenza byo ntibibujijwe.

Kuba umushahara fatizo ukiri hasi bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, aherutse gutangaza ko hakiri ibiganiro ku ishyirwaho ry’umushahara fatizo.

Ati: “Ibiganiro biracyahari, ariko ntabwo twafata icyemezo hano, kuko ntabwo ari twebwe dushinzwe gufata icyemezo.”

U Rwanda ruracyifashisha itegeko ryo mu mwaka wa 1974 rigena umushahara fatizo, aho umukozi abarirwa amafaranga 100.

Ingaruka ni nyinshi

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika REWU, iharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (mine na kariyeri), Eng. Andre Mutsindashyaka, asanga kuba umushahara fatizo umaze imyaka isaga 40 utavugururwa bifite ingaruka nyinshi.

Ati: “Kuba uyu mushahara udatangazwa bifite ingaruka ku bakozi cyane cyane abakora imirimo iciriritse, aho bahembwa umushahara w’intica ntikize.”

Eng. Mutsindashyaka yatanze urugero ku bakozi bo muri mine na kariyeri, avuga ko bahemberwa umusaruro, iyo batabonye amabuye, batahira aho ntibahembwe, bagafatwa nk’aho ntacyo bakoze, nyamara baba bakoze umurimo w’ingufu, bigatuma hari abajya mu bucukuzi butemewe.

Ati: “Imibereho myiza ya bene uwo mukozi hamwe n’iterambere ry’umuryango we ntibigerwaho nk’uko byagakwiye, kuko nta bushobozi bwo guhaha ku isoko aba afite no kugira indi mishinga yakwikorera.”

Ubwiteganyirize bw’izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi, ntibubasha gukorwa kuri bene uwo mukozi utahembwe, bigatuma mu gihe kiri imbere azaba umuzigo kuri Leta, aho izaba imushakira ibyo kumutunga, nyamara yakabaye agobokwa n’ubwiteganyirize bwe, amafaranga ya Leta agakora izindi gahunda na zo ziba zikenewe.

Indi ngaruka iri ku musoro ku bihembo wakabaye winjiye mu isanduku ya Leta, ariko ntuboneke bitewe no kuba hari abakozi bahembwa umushahara ukabije kuba muto cyangwa ntibanawubone.

Eng. Mutsindashyaka asanga bikwiye ko umushahara fatizo ushyirwaho nk’uko abakozi babyijejwe igihe kirekire, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, ugafasha abakoresha n’abakozi kugira aho bahera mu kumvikana igihembo, cyane ko bigoye kuvuga ko umukozi wagiye gusaba akazi yari umushomeri abanza kumvikana n’umukoresha ku birebana n’umushahara, ahubwo ko icyo akora ari ukwakira uwo yagenewe kabone nubwo aba abibona ko iby’ibanze bikenerwa mu buzima bitazavamo.

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi May 3, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 weeks
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 2 months
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?