UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 03/04/2025 saa 10:44 AM

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu bice by’Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru hashobora kuzibasirwa n’ibiza.

 

Mu kiganiro Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, uyobora iyi Minisiteri yagiranye n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025, yagaragaje ko ingo zigomba kwimurwa muri ibi bihe, kugira ngo zitagerwaho n’ibiza, mu Karere ka Rusizi ari ingo 88, Rubavu 452, Rutsiro 424, Karongi 48, Nyamasheke 100, Nyamagabe 69, Nyaruguru 77 na Nyabihu 364.

 

- Advertisement -

Avuga ko kugeza ubu ahantu 522, ari ho habaruwe ko hazibasirwa n’ibiza mu Gihugu hose, hakaba hatuwe n’ingo 22,342 zigizwe n’abantu 97,159. Ibiza kandi bishobora kwibasira ibikorwa remezo 20,177 n’ubuso buhinzeho bungana na Hegitari 25947 ndetse n’ibikorwa remezo bya Leta 23.

 

Minisitiri Murasira yagaragarije Abasenateri ibitera ibiza ko harimo ibyago karemano, imiterere y’ahantu, ibikorwa bya muntu, ubushobozi buke ndetse n’ibibazo by’imibereho abantu basanganywe, birimo kubaka inzu zidakomeye.

 

Kugeza ubu mu Rwanda hagaragara ubwoko bw’ibiza birimo imyuzure, inkangu, umuyaga uvanze n’imvura, inkuba, amapfa, imitingito, iruka ry’ibirunga, inkongi z’umuriro, ibyorezo ku bantu n’amatungo n’ibindi.

 

Hari Ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira ibiza 

 

Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja yasabye Minisitiri Murasira kubagezaho ingamba Leta ifite zo gukumira ibiza muri ibi bihe by’itumba, kugira ngo abantu barusheho gutekana.

 

Minisitiri Murasira yerekanye ko Minisiteri ayoboye yarebye mu bihe bizaza ishyiraho uburyo burambye, maze hakorwa inyigo zigamije gufasha Leta mu gufata ingamba zitandukanye zo gukumira ibiza.

 

Mu ngamba zafashwe, harimo gushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura ava ku nzu, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi.

 

Hari kandi kwirinda inkuba, gusibura inzira z’amazi nko mu mugezi wa Satinsyi, Rubagabaga, Sebeya, Rugunga-Kinamba-Nyabugogo.

 

Minisitiri Murasira yavuze ko hongerewe ibikoresho by’ubutabazi n’imashini zifashishwa, cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa cyane turimo Kigali, Musanze, Mukamira, Muhanga, Kivu belt na Nyungwe.

 

Ati, “Hatanzwe amahugurwa ku gukumira ibiza no kwitegura gutabara mu turere dukunze kwibasirwa, ndetse no kwimura abantu bari ahantu habashyira mu kaga, kongera imbaraga mu bukangurambaga ku nzego zose no gukurikirana biruseho imigwire y’imvura n’izamuka ry’imigezi, dufatanyije n’inzego zitandukanye.”

 

MINEMA kandi yatangaje ko kuva tariki ya 03 kugeza tariki 04 Mata 2024, hateganyijwe imyitozo izitabirwa n’abantu 64 ikazabera mu Karere ka Rubavu, hagamijwe kwigira hamwe ahahungishizwa abantu.

Irebana na: home
Emmanuel DUSHIMIYIMANA April 3, 2025
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 weeks
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months
Ubuhinzi

Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?