Imburamajyo, ni icyatsi kibi ku buzima bw’Abantu n’ibindi bimera bitandukanye.
Imburamanjyo nkandi ni ikimera kigira ibara ry’Umuhondo, kigaragara cyane cyane mu upbusitani ndetse no ku biti bidakura ngo bibe birebire cyane.
Ni icyatsi kitagira imizi, amababi, ndetse nta n’indabyo zigaragara kigira nk’uko n’ibindi bimera byinshi bibigira, kikaba kirandaranda ku bindi bimera, kikabinyunyusa gishaka ibigitunga.
Imibereho ya cyo iratangaje, kuko kigira imbuto zibaho igihe gito, hagati y’iminsi itanu n’icumi(5-10) nk’uko tubikesha urubuga rwa gardeningknowhow.com
- Advertisement -
Nta kitagira ibyiza n’ibibi
Imburamanjyo nubwo iteye ityo, nayo igira ibibi n’ibyiza, nubwo ibibi byayo ari byo byinshi ugereranyije n’ibyiza byayo.
Ni ikimera kigaragarira neza ijisho, iyo ukireba bitewe n’ibara ryacyo rikurura amaso, ndetse kandi iki kimera gikorwamo imiti hamwe n’Inyunganiramirire.
Mu bibi byacyo, twavugamo nko kwangiza ibindi bimera cyafasheho, kikabinyunyusa kugeza byumye.
Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje neza ko iyo umuntu akiriye bitewe n’ingano(dose) yacyo yafashwe, ndetse n’ubukure bw’ikimera, kiramwica.
Biragoye kwirinda Imburamajyo ngo itakugerera mu bihingwa cyangwa mu Busitani, bitewe n’ukuntu iki kimera gikwirakwira.
Uburyo bwo kukirwanya bwizewe, ni ugutema amashami y’igiti yafashwe na cyo, cyangwa gutema igiti/igihingwa ukakivana aho giteye.
Hari kandi kwirinda gukoresha igikoresho kimwe ku murima wamaze kugeramo iki kimera n’undi kitarageramo, kukivana ku biti ukoresheje intoki, ndetse no gukoresha imiti yabugenewe mu guca ibyatsi bidakenewe mu murima cyanga mu busitani.