Abahinzi b’inyanya baturuka mu turere twa Huye na Gisagara barataka ibihombo baterwa no kubura isoko ry’umusaruro wabo mu gihe cy’umwero wazo, kuko ngo ziba zarahinzwe mu mpeshyi, mu gihe cyo kugurisha umusaruro wabo bikabahombya kubera kuziburira isoko.
Hirya no hino mu gihugu, mu bihe bitandukanye humvikana ikibazo cy’ibura ry’imboga cyane cyane inyanya. Ku rundi ruhande ariko, henshi hagenda humvikana abaturage bataka ibihombo bituruka kuba umusaruro w’inyanya uba warabonetse ku bwinshi bakabura isoko ryawo, ari na cyo kibazo abahinzi bazana inyanya mu Mujyi wa Huye bafite.
Mu mezi make ashize inyanya yari imari ikomeye kuko agatebo kaguraga ibihumbi icyenda by’amafaranga y’u Rwanda(9,000 Frw) kuzamura, kandi zikabona umugabo zigasiba undi, gusa kuri ubu bitewe n’ubwinshi bw’umusaruro uhari muri iyi minsi, agatebo kazo kari kugura igihumbi na magana atanu (1,500 Frw).
Nubwo igiciro cyikubise hasi, no kuzibonera umuguzi nabyo ni ingume, kuko abahinzi babaga bagurishije umusaruro wabo saa tatu za mugitondo(09h00), none kuri ubu bageza saa saba(13h00) bakizererana inyanya mu mujyi wa Huye, bashakisha abakiriya batazi aho baturuka, aho kuguma aho bimuriwe kubera ingambwa zo kwirinda Covid-19 inyuma y’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye.
- Advertisement -
Aba bahinzi baganira n’itangazamakuru, wabonaga amarira ari yose, aho bemeza ko umusaruro w’inyanya babura aho bawerekerana, kuko ngo bisaba ko hari abamara iminsi itatu babitsa inyanya zabo, bakagaruka kuzicuruza bukeye.
Niyomugabo Theophile umwe muri bo, avuga ko avana inyanya mu karere ka Gisagara azizanye mu Karere ka Huye, gusa ngo amafaranga bamuguriraho umusaruro we ntaho amuganisha, kuko ngo abona bimutera igihombo gikomeye ugereranyije n’imvune aba yagize.
Ati, “Nazanye udutebo tune, ariko tugeze saa yine(10h00) nagurishije tubiri gusa kandi mbere nabaga nanatashye! Ubu nimbura umukiriya ndazibitsa nzagaruke ejo kuzicuruza. Agatebo ntibari kuturengereza 1,500Frw, rwose ibi bintu biri kudushyira mu bihombo bitewe n’imvune tuba twavunitse.”
Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Ndagijimana Jean Damascene uhinga inyanya mu karere ka Gisagara akaza kuzishakira isoko mu mujyi wa Huye.
Agira ati, “Uyu mwaka byarakabije. Nk’ubu nashoye mu bihumbi Magana abiri (200,000Frw), ariko ibitebo icumi(10) nazanye sinakuyemo n’ibihumbi icumi kandi nagakuyemo mu bihumbi mirongo itanu (50,000Frw) mu minsi yashize. Ikibabaje nuko n’uwo muntu uguhombya akazijyana ntawe turi kubona.”
Akomeza agira ati, “Badufashije tukagira ahantu twagemura umusaruro wacu tudahomba, byadufasha kwiteza imbere. Iki kibazo si icya none gihoraho ko inyanya zibura, ariko zakwera zikabura isoko, kuko nta buryo twanazihunikamo.”
Aba baturage ngo icyo basaba ubuyobozi, ni ugushakira umuti urambye iki kibazo, kuko n’ayo bashoye bahinga ngo babona batazayagaruza kandi hari n’ababa bafashe inguzanyo mu ma banki.
Kayitesi Alice Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko iki kibazo bagiye kugishakira umuti, binyuze mu kuvugana n’ibigo by’amashuri bikaba byakwemera kugura uyu musaruro, gusa ngo bari no gukora ibishoboka byose ku buryo abashoramari bakwitabira kubyaza umusaruro izi nyanya ndetse hakajyaho n’uburyo bwo kuzihunika.
Ati, “Igihembwe cy’ihinga C hahingwa imboga cyane, ugasanga abaturage bitabiriye guhinga inyanya kandi ni byiza. Twifuza ko twabona abashoramari dufatanya mu gutunganya umusaruro w’inyanya, kuko buri gihe iyo zeze abaturage bagurirwa ku giciro cyo hasi.D ukomeje gushishikariza abashoramari ku buryo twabona uruganda rutunganya umusaruro w’inyanya, mu Karere ka Kamonyi hari koperative yagaragaje icyo gitekerezo, turi gushaka uko twayishyigikira ikajya ikusanya uwo musaruro.”
Yungamo ati, “Ikindi kintu turi gushyiramo imbaraga, ni ugushaka uburyo bwo guhunika uyu musaruro, ku buryo umuhinzi adahatirizwa kujyana umusaruro ku isoko, ahubwo abe yahunika akazagurisha muri bya bihe ziba zarabuze igiciro kitari hasi. Turakorana n’uturere byihutishwe.”
Usibye mu karere ka Huye, ibura ry’isoko ku musaruro w’inyanya rikunze kuvugwa kenshi mu itangazamakuru, ibi bigaterwa n’uko zo kimwe n’ibindi byose bifatwa nk’imboga, bishyirwa mu gihembwe cy’ihinga C, bigatuma zisa n’aho zereye rimwe, kandi nta buryo bwo kuzihunika buhari, ari na byo bigwisha abahinzi bazo mu gihombo, aha akaba ari naho bahera basaba ko hashyirwaho uburyo bwo kuzigama umusaruro, ukajya wifashishwa mu bihe bitandukanye, bityo nabo bikabarinda kuvunikira ubusa nk’uko babivuga.