UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Gisagara : Baratabariza imyaka yabo yahurwamo inka zikabonera
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Gisagara : Baratabariza imyaka yabo yahurwamo inka zikabonera

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 09/08/2020 saa 6:39 PM

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Muganza na Gishubi ho mu Karere ka Gisagara baratabaza nyuma y’aho inka z’aborozi babiri zimaze igihe kinini zahurwa mu mirima yabo zikabonera bagatabaza inzego z’ubuyobozi ntibishyurwe imyaka yabo yangijwe, yewe ngo byanabaho hakishyurwa bamwe.

Iki ngo ni ikibazo kimaze igihe kinini ku buryo bamwe mu baturage batagishobora no kugira icyo bavuga, kuko inshuro nyinshi babigerageje byafashe ubusa, ahubwo hagakwirakwizwa ibihuha bivuga ko nyiri izo nka ari Umusirikare ukomeye, ari na cyo bagira impamvu yo kuba badakemurirwa ikibazo.

Umwe mu baturage bibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’umuceli n’Ibigori mu kibaya cy’Akanyaru(CCRM-Muganza) yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cyo konesherezwa bo bakimaranye imyaka isaga 10, ariko ubu bikaba bikabije kuko bikorwa nkana kandi inka zikona ibyakabaye bibarengera nyuma ya COVID-19.

Ati, “Ni abantu babiri baje bororera inka ku butaka bwahawe Koperative CCRM-Muganza. Baje basaba Umuhora wo kujya bacishamo inka zishotse ariko birangira bigabije ubutaka bwacu twishyurira imisoro.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati, “Iteka iyo impeshyi igeze cyangwa ikindi gihe ubwatsi bubabanye buke, inka bazahura mu myaka y’abaturage cyangwa ya Koperative zihinga Ikibaya cy’Akanyaru.”

Abaturage bonesherezwa bavuga ko izo nka ari iz’uwitwa Safari Claude bita ‘Colonel’, izindi zikaba iza Habineza bita ‘Ndayafise’, gusa ngo abashumba baziragira bakaba ari bo bajya bazishumura mu mirima zikona bazihagarikiye.

Habineza Jean Paul Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yabwiye itangazamakuru ko icyo kibazo cy’abaturage bonesherejwe bakizi nk’Ubuyobozi, ndetse ko bari kugikemura.

Ati, “Icyo kibazo turakizi, turimo kugikemura. Uwo muntu twarebye aho yororera tumusaba kuhimuka kandi yarabikoze. Ntitwavuga ko cyakemutse burundu kuko ubusanzwe inka ishobora kumena ikagenda ikona. Igikuru ni uko igihe bibaye abimenya kandi akishyura.”

Gusa avuga ko bitashoboka ko uwo mworozi abuzwa kororera inka hafi y’iyo myaka y’abaturage, ndetse ko n’abaturage batabuzwa guhinga.

Ati, “Mu by’ukuri ari ubuhinzi ni ingenzi kandi n’ubworozi ni ingenzi. Nta na kimwe gikwiye gukumirwa kuko byose ni ibigize ubukungu bw’igihugu. Igikuru rero ni uko umworozi agomba kubana neza n’abahinzi ariko n’abahinzi bakirinda kuba batega inka ze.”

Kugeza ubu umuturage wabaruriwe ahoneshejwe ni uwonesherejwe ishyamba, uyu akaba yaranahawe igihe cyo kwishyurwa, mu gihe abandi amaso yaheze mu kirere ndetse hari n’abo ikibazo cyabo kitazwi.

CCRM-Muganza barabogoza nyamara ikibazo cyayo ntikizwi n’ubuyobozi

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’iyi Koperative avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga yonesherejwe hegitari esheshatu(6Ha) zihinzemo Umuceli, ku buryo igihombo cyabo ngo bakibarira mu mafaranga y’u Rwanda akabakaba Miliyoni icumi (10.000.000frw).

Samson Habineza, Umujyanama muri CCRM-Muganza avuga ko ikibazo cyabo bagiye bakigeza ku buyobozi bw’Umurenge wa Muganza, ndetse ngo bagiye babwirwa kenshi ko bazishyurwa ariko bikarangirira mu magambo.

Ati, “N’ubu turi mu nama n’abaturage nka Koperative, amarira ni yose, bamwe batangiye kuvuga ngo ntabwo tubavuganira ngo bishyurwe ibyabo byoneshejwe. Izo nka zonnye Umuceli n’ibigori, ndetse n’ibishyimbo abaturage bahinga ku ruhande.”

Akomeza avuga ko icyifuzo ari uko inzego zibishinzwe zabarengera kuko impungenge  ari nyinshi kuri ejo hazaza habo, aho ngo bashobora kuzicwa n’inzara nyamara ntako batagira ngo bahinge ibyabazahura na nyuma ya COVID-19.

Ati, “Twifuza ko abo bantu batwoneshereza bajya baza tukumvikana bakareba uburemere bw’ibyakozwe maze bakatwishyura.”

Habineza Jean Paul Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’ubukungu avuga ko iki kibazo cya Koperative y’abahinzi b’Umuceli n’ibigori i Muganza atakizi, ariko ngo nabo nibakigeza ku nzego z’ubuyobozi kizakemurwa.

Ati, “Icya CCRM-Muganza sindakimenya, ariko niba koko gihari nibakimenyeshe ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa natwe bakitumenyeshe tugikurikirane kandi ndizera ko bizagenda neza.”

Andi makuru atangwa n’aba bahinzi, avuga ko mu bihembwe bishize by’ihinga CCRM-Muganza kimwe n’abandi bonesherejwe icyo gihe babaruriwe imyaka yonwe, ariko ngo bagategereza ubwishyu bagaheba, ndetse ngo n’uboneshereza ntibaramubona ngo wenda banaganire na we.

Icyakora ngo kuwa 04 Nyakanga 2020, umwe mu borozi babiri b’izo nka zonera abaturage yari yaganiriye na bamwe mu bonesherejwe baganira ku byo kwishyurwa ariko ngo ntacyakozwe.

Batewe inkeke n’inzara ishobora kuzabica mu minsi iri imbere kuko ibyakabarengeye byahuwemo inka

UMURENGEZI August 9, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
1 Igitekerezo
  • Kabarira says:
    September 6, 2020 at 11:14 am

    Hagomba kugira ukemura ikibazo kko inzara imeze nabi ntago inka zakagombye kwangiriza abaturage rwose.
    Leta ibatabare ikemure icyo kibazo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?