Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bo mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu Murenge wa Byumba. Ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.
Mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri 2020 nibwo byamenyekanye ko abantu bataramenyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 17 n’undi w’imyaka 20, barabasambanya babafatiyeho ibyuma bari bitwaje.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.
Yagize iti, “Twafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.”
- Advertisement -
Ubwo ibyo byabaga, Ndayambaje Félix Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yatangaje ko inzego zibishinzwe zikomeje gushakisha abagize uruhare mu guhohotera abo bana.
Ati, “Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya, ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya. Turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa.”
Yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka kwuhungabanya. Abo bakobwa bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho n’abaganga.