Guverinoma ya Gabon yahagaritse kwakira abantu bavuye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nyuma y’uko uyu muryango ushyize iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage batemerewe kujya mu Burayi.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) wemeje ibihugu 14 bitari muri uwo muryango ababituye kuva tariki 1 Nyakanga bemerewe kuhagenda.
Uru rutonde rw’ibihugu ruzajya ruvugururwa buri byumweru bibiri, EU ivuga ko abaturage babyo badateje akaga nubwo hakiri icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Gabon yategetse abayihagarariye mu bihugu bitandukanye kudaha viza abaturage bo muri EU, ivuga ko iki cyemezo kigamije gukorera abandi ibyo na we bagukoreye. Icyakora hari viza zizajya zitangwa ku bagiye mu butumwa bwemejwe na leta.
- Advertisement -
Iki cyemezo kivuze ko nta muturage ukomoka muri kimwe mu bihugu 27 bigize EU zemererwa kwinjira muri Gabon kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya.
Kugeza ubu muri Gabon hamaze kwandura abantu 5,394 barimo 42 kikaba ari kimwe mu bihugu byugarijwe cyane muri Afurika yo hagati.
Ibihugu bine bya Afurika; Algerie, u Rwanda, Maroc na Tunisie nibyo biri muri 14 abaturage babyo bemerewe kujya mu Burayi. U Bushinwa, Amerika, u Bushinwa, Turikiya na Brazil ntabwo biri ku rutonde rw’ibihugu ababituye bemerewe kujya i Burayi.