Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Fumbwe barasaba ababyeyi babo ko bajya babaganiriza ku buzima bw’imyororokere hagamijwe kwirinda kugerwaho n’ingaruka zo kubyara inda zitateganyijwe.
Kuba hari ababyeyi bagira isoni zo kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, ni kimwe mu bituma urubyiruko rugerwaho n’ingaruka zo kubyara igihe kitaragera.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko mu murenge wa Fumbwe hari abakobwa benshi bagiye babyarira iwabo bitewe nuko batigeze baganirizwa n’ababyeyi babo ku buzima bw’imyororokere kugira ngo bashobore kwirinda hakiri kare.
Ati, “Ino aha hari abakobwa benshi babyariye iwabo ahanini ugasanga biterwa nuko ababyeyi bataganiriza abana babo hakiri kare kugira ngo bamenye uburyo bakwiye kwitwararika. Nubwo njye bitarambaho, ariko hari inshuti zanjye tujya tuganira zikambwira ko byababayeho kubera ko nta makuru na make bari babifiteho. ˮ
- Advertisement -
Akomeza agira ati, “Urumva rero umwana aramutse aganirijwe mbere ku buzima bw’imyororokere, bituma akura azi ububi bwo kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi bikamufasha kwirinda.ˮ
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Byukusenge(izina yahawe) utuye mu mudugudu wa Gihina, akagari ka Nyarubuye uvuga ko yatewe inda ku myaka 17 kubera ko nta makuru na make yari afite ku buzima bw’imyororokere.
Agira ati, “Mfite ababyeyi bombi ariko ntacyo bigeze bambwira mbere y’uko nsama inda y’uyu mwana. Ni ibintu byambayeho ntazi uko byagenze. Iyo baza kuba baranganirije wenda nari kumenya nuko ngomba kwirinda. Bitugiraho ingaruka nyinshi zirimo kwangwa n’uwaguteye inda.ˮ
Bamwe mu babyeyi bo muri uyu murenge baganiye n’itangazamakuru kuri iki kibazo bavuga ko bagerageza kuganiriza abana babo, gusa ntibahakana ko hari n’ababyeyi batabikozwa.
Mukankuranga Denise ati, “Iyo ufite umwana w’umukobwa uramuganiriza ukamubwira ko iyo agiye mu mihango agomba kwirinda, akirinda kubonana n’umuhungu kubera ko byatuma atwara inda kandi atabishakaga, icyo kintu akagikurana bityo bikamurinda kwiyandarika.
Hari ababyeyi batabikozwa, gusa ababyeyi bagomba kumva ko ari inshingano zabo kurera no kwigisha umwana ibijyanye n’imikorere y’umubiri we, mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’umwanan’ishema ry’umuryango.ˮ
Ese ubuyobozi bubivugaho iki?
Rugarukirwa Alexis ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Fumbwe avuga ko icyo kibazo koko gihari, gusa ngo mu mugoroba w’ababyeyi mu midugudu yose ku bufatanye n’abakuru b’imidugudu, habaho gahunda yo kuganiriza ababyeyi bakabumvisha ko bagomba kwigisha abana babo ku buzima bw’imyororokere.
Ati, “Ahanini usanga biterwa n’uburangare bw’ababyeyi bwo kudakurikirana abana babo umunsi ku wundi, ariko twaganiye n’Inama y’Igihugu y’Abagore tubabwira ko icyo kibazo gihari, batwemerera ubufatanye mu guhwitura ababyeyi. Urebye nuko muri iki gihe cya Covid byari bisa n’ibyahagaze, ariko iyo gahunda twari twarayitangiye kandi tuzayikomeza.ˮ
Rugarukirwa kandi asaba ababyeyi kumva ko ari inshingano zabo kuganiriza abana mu rwego rwo kubarinda ibishuko bashobora guhura nabyo mu gihe bageze mu gihe cy’uburumbuke, kandi bakirinda amakimbirane mu miryango ngo kuko ahanini ariyo aba intandaro.
Ati, “Ubutumwa umuntu yaha ababyeyi ni ugukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’abana babo, ndetse no kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere. Ikindi ni ukwirinda amakimbirane kuko usanga ahanini aricyo kibitera. Urumva ababyeyi ntibaba batumvikana ubwabo ngo babone umwanya wo kwita ku mwana cyangwa kumuganiriza, bishobora kuba intandaro rero yo kuba umwana yakwishora mu ngeso mbi kubera kudakurikiranwa.ˮ
Imibare iheruka muri uyu murenge wa Fumbwe, yerekana ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize wa 2019 kugeza muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020, abana batewe inda bari munsi y’imyaka 18 ari 24, ngo hakaba hari gahunda yo gukomeza ubukangurambaga ku babyeyi mu rwego rwo guca burundu iki kibazo.