Abigaragambya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batwitse urugo rw’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri icyo gihugu MONUSCO, ruherereye mu Gace ka Himbi mu Mujyi wa Goma.
Ibi byose byabaye, ingabo z’igisirikare cya Congo FARDC, zirebera. Urugo rw’Umuyobozi w’Ingabo za Loni ruherereye mu Gace ka Himbi hafi ya Plage du Peuple mu Mujyi wa Goma.
Imyigaragambyo yatangiye kuwa Mbere, tariki ya 25 Nyakanga 2022, ikongejwe n’amagambo yavuzwe n’abanyepolitiki basaba ko Ingabo za Monusco zirukanwa kuko ntacyo zakoze kuva mu myaka isaga 20 zimaze muri RDC.
Ibyakozwe n’aba baturage byamaganwe na Monusco ndetse na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo yatangaje ko yababajwe n’ibitero byagabwe kuri izi ngabo i Goma.
- Advertisement -
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko ibikorwa byo kwangiza ntacyo bifasha mu rugendo rw’amahoro ndetse ngo n’ababikora ntibagomba gutegwa amatwi. Yungamo iti, “Turasaba Guverinoma ya RDC ko ababigizemo uruhare bose bagezwa imbere y’ubutabera.’’
Imyigaragambyo ikimara kuba, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, abinyujije kuri Twitter, yamaganye ibikorwa ibyo ari byo byose byibasira abantu cyangwa ibiro bya Monusco.
Patrick Muyaya, yatangaje ko abagera kuri batanu bamaze gupfa, hanyuma abagera kuri 50 bakomerekera muri izi mvururu zikomeje.
Amashusho ateye ubwoba yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bigaragambya aryamye anakururwa hasi, abandi batera hejuru ko arashwe na MONUSCO agapfa.
Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko kuwa mbere hapfuye abantu batandatu barashwe n’izi ngabo za ONU zishaka kubabuza gusagarira no gusahura inyubako zabo.
BBC ibajije umuvugizi wa MONUSCO ku mpfu z’abo bantu, Khady Lo Ndeye yagize ati, “Ntacyo dufite cyo kuvuga ubu, turi mu bihe bibi.”
Kuwa kabiri abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga, bigashimangirwa n’amashusho abigaragaza yagiye ahererekanywa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.