UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 month
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 2 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 3 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 01/04/2024 saa 11:53 AM

Mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe n’andi marushanwa arakomeza cyane ko akaruhuko k’imikino ya gicuti ku makipe y’ibihugu kari karangiye.

 

Uko ni na ko bimeze kuri bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye gushaka amaronko mu bihugu byo hanze bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye muri iyi minsi.

Kapiteni w’u Rwanda, Bizimana Djihad, ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine yakinnye na Veres Rivne yegukana amanota atatu ku bitego 2-0 ndetse iguma mu murongo wo gukubana na Shakhtar Donetsk mu rugendo rwo guhatanira igikombe.

- Advertisement -

Aya makipe yombi anganya amanota 46 usibye ko Shakhtar iyirusha ibitego birindwi izigamye.

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia yabonye ikarita itukura mu mukino wahuje ikipe ye na FK Vardar Skopje mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona.

Ni umukino warangiye ikipe ye itsinze ibitego 3-0 ndetse iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Nyuma yo kuva mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, rutahizamu Nshuti Innocent yakomereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatanya n’ikipe ye ya One Knoxville SC gukomeza intangiriro nziza za Shampiyona y’icyiciro cya gatatu.

 

Umukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe wasize One Knoxville SC itsinze Tormenta FC igitego 1-0 ikomeza kuyobora Shampiyona nyuma y’iminsi itatu, Nshuti wabanje hanze ajyamo ku wa 60 nubwo nta gitego yabonye.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède yatangiye gukinwa ariko ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick ntiyahirwa ku munsi wa mbere.

Byiringiro yabanje ku ntebe y’abasimbura yinjira mu kibuga ku munota wa 77 ariko ntiyagira icyo afasha ikipe ye ku bitego 4-0 yanyagiwe na Landskrona BoIS ndetse ihita itangirira ku mwanya wa nyuma.

Iyi Shampiyona kandi ikinamo Rafael York ubarizwa hagati mu kibuga mu ikipe ya Gefle IF nubwo yo ifite umukino kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata.

 

Impera z’icyumweru ntabwo zagenze neza kuru St. Liège yo mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo kuko yanyagiwe na KAA Gent ibitego 5-1 mu mukino uyu munyarwanda atagaragayemo.

Umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union SG ntabwo ari mu bakinnyi yitabaje ku mukino ifitanye na Genk ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024.

Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli muri Libya ari gufatanya n’abandi kwitegura umukino ukomeye w’igikombe kiruta ibindi muri icyo gihugu kizahuza ikipe ye na Al-Ittihad, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata.

Mutsinzi Ange ukinira FC Jerv ikina mu Cyiciro cya Gatatu muri Norvège aracyari mu karuhuko cyane ko ikipe ye yitegura gutangira imikino ya Shampiyona ku wa Gatandatu ihura na Ørn-Horten.

Muri izi mpera z’icyumweru kandi yagaragaye mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo banganyaga na Flekkerøy ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti.

Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yanyagiwe ibitego 4-0 mu mpera z’icyumweru
kipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad ikomeje kwiruka ku gikombe cya Shampiyona yo muri Ukraine

Muhire Jimmy Lovely April 1, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?