Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ruba urwa 131 ku Isi.
Muri Werurwe iyi kipe yitwaye neza kuko yatsinzemo Madagascar ibitego 2-0, inanganya na Botswana ubusa ku busa, bityo igira amanota 1112,44 nyuma yo kunguka 5,4.
Muri rusange, Argentine ikomeje kuba iya mbere ku isi, ikurikiwe n’u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza na Brésil iri ku mwanya wa gatanu.
- Advertisement -
Ni mu gihe, Umugabane wa Afurika uyobowe na Maroc, ikurikiwe na Sénégal, Nigeria, Misiri na Côte d’Ivoire ya gatanu.
U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa 4 Mata, ruba urwa 131 ku Isi. Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yatsinze Madagascar, ikanganya na Botswana muri Werurwe, yagize amanota 1112,44 nyuma yo kunguka 5,4. Argentine yakomeje kuba iya mbere ku Isi. Igihugu cyazamutse imyanya myinshi (8) ni Indonesia yungutse amanota 30,04. Vietnam yamanutse imyanya 10, itakaza amanota 30,04. Ibirwa bya Comores byongeye gushyirwa ku rutonde, biba ibya 117