Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli uba buri mwaka tariki ya 25 Ukuboza 2020, ku bufatanye na “IRIS RWANDA TV” mu Ntara y’Amajyaruguru hagiye kwerekanwa Filimi yakozwe hagamijwe kwigisha, guhugura no kugira inama urubyiruko.
Iyi filimi yahawe izina rya “Darkness of Christmas” ngo yateguwe nk’impano ya Noheli nyuma y’uko byagaragaye ko imyitwarire y’abakobwa n’abahungu mu gihe cy’iminsi mikuru akenshi iba idahwitse, ikaba ije igamije kugaragaza akaga kaboneka kuri uyu munsi wa Noheli, no gutanga inama ku myitwarire yagakwiye kuranga urubyiruko mu kwirinda ibishuko rimwe na rimwe bituma baterwa n’inda zitateguwe.
Nshimiyimana Jean de Dieu uzwi cyane nka “GuGu” muri Filimi Ikiriyo cy’Urukundo, akaba n’umwe mu bagize uruhare ngo iyi filimi(Darkness of Christmas) ikorwe, ashimangira ko bicaye bagategura iyi filimi bitewe nuko babonaga mu Majyaruguru ikijyanye na Cinema bari inyuma cyane bityo babona ko byose bishoboka kuba bagira icyo bakora.
Ati, “Ubusanzwe abantu bari bazi ko ikijyanye na Cinema gikorerwa muri Kigali, ariko hirya no hino mu Ntara batangiye kwinjira muri Cinema Nyarwanda kandi zikoranywe ubuhanga, ‘Darkness of Christmas’ rero ifite aho ihuriye n’indi Filimi yaciye ibintu yitwa ‘Ikiriyo cy’urukundo’ imaze gukundwa n’abantu batari bake. Izi zombi rero nagiraga ngo mbwire abantu ko zikinirwa i Musanze, kandi ibikorwa birakomeje.”
- Advertisement -
Avuga by’umwihariko kuri iyi “Darkness of Christmas” yasobanuye ko akenshi kuri Noheli abantu barara mu magereza kubera imyitwarire yabaranze mu ijoro rya Noheli, bityo ngo bakaba barasanze bakwiye kwigisha Abanyarwanda binyuze muri iyi Filimi ikoranywe ubuhanga we yise igisubizo ku bari bazagwa mu mutego wo kuri Noheli.
Agira ati, “Kenshi kuri Noheli abantu benshi bagira imyitwarire idahwitse, ku bw’iyo mpamvu twahisemo gukomeza gutanga ubutumwa ku baturage bacu, cyane ko abenshi bari bazi ko uruganda rwa Cinema bibere i Kigali gusa, turagira ngo rero duhindure iyo myumvire, twumve ko natwe dushoboye. Umwijima wa Noheli rero uzasanga kuri uriya munsi abantu bahura n’akaga gakomeye, kuko abantu benshi aho kugira ngo umunsi wa Noheli ubabere umugisha ubabera umuvumo! Ndasaba Abanyarwanda kuzakurikirana iyi filimi kuri “Iris Rwanda TV” guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2020 iraba yageze hanze.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Iraguha Ange umwe mu bakinnyi iyi filime yubakiyeho. Avuga ko impamvu batekereje guhitamo iri zina, ari uko abenshi kuri Noheli bahura n’ibibazo bikomeye byo kuba baterwa inda bitwaje Noheli bityo rero ugasanga harimo n’ubuhemu bwo kuba hagati y’umukobwa n’umuhungu bashobora kwitana bamwana n’ubwo yenda benshi bazi ko abenshi bakunze kujya mu rusengero bakitwaza ko bakijijwe bagahemuka.
Ati, “Gutereta witwaje ko uri Umukirisitu, akenshi bitera urujijo benshi. Twebwe rero twakinnye iyi filimi tugamije ahanini kwigisha no guhwitura kuko abantu benshi batwara inda mu minsi mikuru. Ikindi nuko tugamije gutanga ubutumwa bwo kubuza abakobwa gutwara inda zitateguwe. Ndashishikariza abanyarwanda kuzayikurikura kandi bakagira amasomo bakuramo yo kubafasha.”
“Darkness of Christmas” ni filimi ikoranye ubuhanga kuko usangamo benshi bagiye baterwa inda babeshya ko bagiye gusenga, ibintu usanga bifitanye isano n’ibigaragara muri sosiyete(Society) Nyarwanda cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.