Buri mwaka hamenyerewe ko hagati ya Kamena na Nyakanga habaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi none uyu mwaka ntirikibaye hagamijwe gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude ni we washyize ahagaragara itangazo rimenyesha ko imurikabikorwa ry’ubhinzi n’ubworozi ngarukamwaka ritakibaye.
Iryo tangazo riragira riti: “Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iramenyesha abantu bose ko imurikabikorwa ngarukamwaka ry’Ubuhinzi n’Ubworozi risanzwe riba hagati ya Kamena na Nyakanga buri mwaka ku Mulindi ritakibaye mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi”.
Ubusanzwe imurikagurisha ngarukamwaka ry’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi rimaze kumenyerwa ryagaragaje ko usibye inyigisho abaryitabiriye barivanamo, rinabafasha mu guteza imbere ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
- Advertisement -
Iryo murikabikorwa rihuza abahinzi, aborozi n’abacuruzi, abashakashatsi n’abaterankunga bafasha mu byiciro bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi kuko habaho gusurwa kw’ibimurikwa, kuganira kw’abamurika ibikorwa byabo n’abitabira imurika, guhura no kumenyana kw’abamurika, abashakashatsi, abacuruza ibikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, abacuruza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’abashoramari muri urwo rwego.