UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Bwa mbere mu Rwanda, abantu 9 bishwe na COVID-19
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruUbuzima

Bwa mbere mu Rwanda, abantu 9 bishwe na COVID-19

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 30/01/2021 saa 7:54 PM

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habonetse abantu icyenda bishwe na Covid-19 mu munsi umwe, mu gihe umubare w’abayanduye wo wiyongereyeho 310.

Nk’uko bigaragara mu mibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021, abantu icyenda barimo abagore bane b’imyaka 80 b’i Karongi, aba 61, 43 na 32 b’i Kigali n’abagabo batanu b’imyaka 86 b’i Huye, n’abafite imyaka 75, 73 na 72 bo muri Kigali ndetse n’uw’imyaka 58 wo mu karere ka Rubavu, bahitanywe n’iki cyorezo umunsi umwe, mu gihe abayikize ari 161.

Ibi byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 bagera ku 162.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu bipimo bishya 4,359 byafashwe kuri uyu wa kane, abarwayi bashya banduye ari 310, bituma umubare w’abamaze kwandura mu gihugu bose ungana na 12,170.

- Advertisement -

Kuba abakize ari 161, byatumye umubare w’abamaze gukira bose hamwe mu Rwanda uba 7,973 naho abakirwaye bakaba ari 4,035.

Abarwayi bashya babonetse harimo 85 bo muri Kigali, Gatsibo: 57, Ngoma: 41, Gicumbi: 27, Huye: 18, Rulindo: 11, Karongi: 11, Musanze: 10, Nyagatare: 9, Gisagara: 7, Nyanza: 6, Kirehe: 6. Burera: 5, Rubavu : 5, Muhanga: 3, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Nyamagabe: 2, Ruhango: 2, na Nyamasheke yagaragayemo umurwayi 1.

Leta y’u Rwanda irakangurira Abantu bose gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yashyizweho, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, kwambara agapfukamunwa neza mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi, no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Eric Uwimbabazi January 21, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?