Mutwaranyi Jean de Dieu wo mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, yagurishije isambu imwe rukumbi yari atunze agira ngo avuze umwana we ufite uburwayi bwagaragaye nyuma y’igihe gito avutse, ariko ngo aracyakeneye miliyoni ebyiri kugira ngo umwana we avurwe.
Mutwaranyi kuri ubu ucumbikiwe n’abagiraneza, avuga ko mu mwaka wa 2012 aribwo we n’umufasha we Musabyimana Célaphine batangiye kuvuza umwana wabo witwa Uwineza Germaine ubwo yari afite amezi atatu gusa.
Ubu burwayi ngo bwatangiye uyu mwana arira cyane, amujyanye kwa muganga bamubwira ko ari amarira asanzwe ku mwana kandi ko bizagera aho bigashira, gusa ngo ntibyigeze bihagarara, ahubwo byarushijeho kwiyongera.
Mu kiganiro Mutwaranyi yagiranye na UMURENGEZI.COM agira ati, “Umwana twavuye ku bitaro arira, tugeze mu nzira birushaho kwiyongera nsubirayo, Muganga ambwira ko ari ukurira bisanzwe kandi ko bizagera aho bigashira. Kurira byakomeje kwiyongera njya ku bitaro bya Ruhengeri ari naho bamenyeye ikibazo, ntangira kujya ntaga ibihumbi bibiri na magana atanu (2,500 Frw) bya buri wa kane kugira ngo bamugorore. Aha naho byaje kwanga banyohereza muri CHUK.”
- Advertisement -
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kugera muri CHUK naho bikanga bamwohereje mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, naho biba iby’ubusa kuko kumuvura byananiranye. Gusa ngo muri ibi bitaro, niho bamubwiye ko kugira ngo umwana we akire bizakorerwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali (King Faisal Hospital) kandi bikazamutwara Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati, “Umuyobozi w’ibitaro bya Kanombe yambajije niba mfite ibintu (imitungo) ku buryo navuza uyu mwana, kuko ngo byagombaga gutwara Miliyoni ebyiri. Napfuye kwemera kubera urukundo rw’umubyeyi. Nageze kuri Fayisali bambwiye amafaranga ngomba kwishyura mbere yo kwinjira mu bitaro mpita nshika intege, kuko ubushobozi bwari bumaze kunshiraho. Icyo gihe hari mu kwezi kwa kabiri kwa 2020. Corona ije rero, twahise tugaruka mu rugo kugeza n’ubu!”
Uyu muryango uvuga ko ubushobozi bwawushizeho kuko muri uru rugendo rwo kuvuza uyu mwana rutararangira, hagendeyemo isambu imwe rukumbi bari bafite ari nayo bari batuyemo, kuri ubu bakaba batuye mu nzu batijwe n’umugiraneza. Aha niho bahera bakomeza gutakamira ubuyobozi ndetse n’abandi bagiraneza kugira ngo babone amafaranga asabwa kugira ngo umwana avuzwe.
Bagurishije isambu imwe rukumbi bagiraga ngo bavuze umwana wabo, biba iby’ubusa none ubu bacumbikiwe n’umugiraneza
Mugiraneza Ignace Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo uyu muryango ubarizwamo, avuga ko nyuma y’aho bamenyeye iki kibazo batangiye gushaka abafatanyabikorwa ndetse ko bari gukora raporo nk’uko ubuyobozi bw’akarere bwabibasabye kugira ngo hashakwe ubufasha.
Ku kibazo cyo kutagira aho baba habo bwite, uyu muyobozi yagize ati, “Ubundi ntabwo bari basanzwe batuye muri uyu murenge, ariko burya iyo umuntu amaze ahantu amezi 6 aba abarwa nk’umuturage waho. Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke ubufasha bwo kuvuza uyu mwana, ariko no kubashakira aho baba nabyo bizakurikiraho.”
Uwanyirigira Marie Chantal umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko iki kibazo akimenye vuba, ariko ko batangiye gukorana n’abafatanyabikorwa barimo na ‘Partners In Health’ ikorana n’ibitaro bya Butaro, kugira ngo uyu mwana ahabwe ubufasha.
Ati, “Iki kibazo nakimenye ku itariki ya mbere uku kwezi (01 Gicurasi 2021). Urebye amafoto ni umwana ubabaye cyane bigaragara ko ashobora no kuba yararembe kubera ko ikibazo cyatinze kugaraga, kuko nk’impapuro banyoherereje zigaragaza ko ativurije mu karere kacu.
Tumaze kumenya iki kibazo twakoranye n’abafatanyabikorwa bakorera ku bitaro bya Butaro by’umwihariko Partners in Health kugira ngo baturebere ikibazo yaba afite. Abaganga batangiye kuganira kuri iki kibazo kandi hafashwe umwanzuro ko uyu munsi (tariki ya 5 Gicurasi 2021) agezwa kubitaro bya Butaro agakorerwa isuzuma.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko n’ubwo uyu mwana yatinze kuvuzwa, ariko urugendo rwatangiwe ari rwiza, kuko ngo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hatangiwe isesengura kuri ubu burwayi, ndetse akaba ari gushakirwa ubufasha kugira ngo azabashe kuvurwa.
Mutwaranyi Jean de Dieu yatangiye urugendo rwo kuvuza umwana we atuye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Gataraga. Nyuma yo kugurisha isabambu avuza uyu mwana, yaje gutizwa n’umugiraneza inzu iherereye mu mudugudu wa Gitare, akagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Kagogo, ari nayo abamo kugeza ubu.