Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta ya 2019,akarere ka Burera kanenzwe kutubahiriza amasezerano kagirana n’inzego zinyuranye ndetse no kuyacunga nabi bikagusha Leta mu gihombo mu buryo bunyuranye .
Uko raporo ya 2019 y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ibigaragaza, aka karere ka Burera kabonetsemo amakosa ajyanye no kutubahiriza amasezerano cyangwa kuyakurikirana; haba mu byo kagombwa ndetse no mu byo kagomba abandi.
Hatanzwe ihene 700 muri 5922
Aka karere ngo kagombaga gutanga ihene 5922 muri gahunda yo kuzamura abakene bakava mu cyiciro kimwe bajya mu cyisumbuye. Nibwo tariki 14 Mutarama 2019 kahaye isoko BISOMUSA Company Ltd ryo kuzigura, ku mafaranga y’u Rwanda 168,717,780.
- Advertisement -
Bukeye abagenzuzi basanga BISOMUSA Company Ltd yaratanze ihene 700 gusa, zingana na 12%. Nyuma y’amezi atanu amasezerano arangiye, ubuyobozi bw’aka karere ntibwabashije gusobanura icyatumye ihene zindi 5222 zitatanzwe. Bivuga ko n’icyari kigamijwe kitagezweho.
Hotel yatwaye miliyoni 550 ikaba idakora
Mu magenzura yabanje, byagaragajwe ko akarere kashoye 554,478,470 muri Burera Beach Resort Ltd; hagamijwe kubaka Hotel mu nkengero z’ikiyaga cya Burera. Abubatsi bamuritse iyi Hotel by’agateganyo mu mpera z’ukuboza 2017, ariko mu Ukwakira 2019 yari itaratangira gukora; ngo kubera ikibazo cy’ibikoresho byatinze gushyirwamo.
Nyamara kandi ibyo bikoresho bihagaze hafi miliyoni ijana ngo byarahageze akarere gatinda kubyakira.
Tariki ya 2 Nzeri 2019, rwiyemezamirimo yasabye akarere kwitegura kwakira ibyo bikoresho bya 99,991,630; ariko abagenzuzi bahageze tariki 21 Ukwakira icyo gikorwa kitaraba.
Akarere kisobanura kavuga ko kabuze inzobere mu by’amahoteli, yemwe n’abatekinisiye bavuye muri RDB ngo bagafashe kureba ko byujuje ubuziranenge.
Akajagari, ibidasobanutse mu iseswa ry’ubufatanye na Noguchi
Raporo zabanje zavugaga ko aka karere kifatanije na Noguchi Holdings bashinga (ikigo) ishuri ry’imyuga, baryita Burera College of Trades (BCT Ltd); akarere gashoramo 428,523,826.
Tariki ya 8 Ugushyingo 2017, inama y’abanyamigabane yarateranye yifuza ko ishuri riseswa, ngo kuko inyungu za bombi zari zihabanye.
Tariki ya 18 Mutarama 2018 umwanzuro warafashwe, maze bagabana umutungo ufite agaciro ka miliyoni 504: akarere gahabwa agakiriro gahagaze miliyoni 224, naho Noguchi yo yegukanye uruganda rw’imyenda, rufite agaciro ka miliyoni 280 ziburaho gato.
Ariko kubera ko akarere kari karatanze 427,532,779; NOGUCHI Holdings Ltd yagombaga kukongerera andi 203,139,329. Igenzura ryasanze aya mafaranga atarahabwa akarere.
Umusanzu wa Noguchi ntugaragara
Ikindi abagenzuzi batabashije kumenya, ngo ni uko nta hagaragara ko NOGUCHI Holdings Ltd yaba yaratanze umugabane wayo. Raporo zerakana ko Burera College of Trades Ltd yasheshwe ihagaze agaciro ka 770,000,900.
Abagenzuzi rero mbere bari basabye akarere kwerekana ibimenyetso by’uko Noguchi Ltd yatanze umugabane wayo muri BCT Ltd. Bati, “na n’ubu nta kigaragaza ko hari icyo akarere kakoze ngo kagaragaze urwo ruhare, bikaba ari igihombo ku karere; inyungu kuri Noguchi Ltd. Yemwe nta n’aho berekana ko na ya yandi 203,139,329 NOGUCHI Holdings yayahaye akarere”.
Kwirengera inkurikizi z’iseswa
Mu iseswa rya BCT Ltd kandi, ntibigeze bagaragaza inshingano nyakuri, uko buri ruhande ruzirengera inkurikizi z’iri seswa (amadeni, abakozi, imisoro n’ibindi bibazo).
Hari aho banditse ko Noguchi izirengera 52% naho akarere ka Burera kakirengera 48%. Ariko nta kigaragaza ko ari ko bikorwa, kandi nibura nk’amadeni bari bafitiye abandi cyangwa bafitiwe yagombaga kuba yaranditswe akamenyekana mbere y’iseswa, ndetse n’uzayishyura.
Ibi bishobora kuzashora akarere mu makimbirane n’imanza, ubwo bamwe mu bo BCT Ltd yari ifitiye amadeni bazajya bishyuza akarere.
Imashini zidakoreshwa
Igenzura ryasanze akarere karaguze imashini zidoda, ku mafaranga 279,972,950; kaziha Noguchi mu cyiswe ubwumvikane n’ubufatanye.
Izo mashini ubu ntizikora, ariko nta nyandiko wabona ivuga niba zarigeze zikora, igihe n’impamvu zahagarariye gukora.