Abaturage bo mu karere ka Burera, umurenge wa Gahunga baravuga ko bahangayikishijwe n’abantu batazwi bitwikira ijoro bagasenya isoko rya Gahunga bamenagura inyubako zirigize.
Nk’uko bivugwa n’abaturage, ngo izi nyangabirama zigizwe n’itsinda ry’abantu batazwi bakomeje gukora ibikorwa by’urugomo rurimo no gusenya iri soko bashakamo ibyuma byo kugurisha.
Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyageraga muri iri soko cyasanganiwe na bamwe muri aba baturage, maze bagitangariza ko ababikora ntawamenya icyo bagamije, cyane ko ngo bikorwa ntihagire n’igikorwa ngo hafatwe ingamba zo kubahashya.
Twambazimana Clemence umukozi ukora isuku muri iri soko, avuga ko batungurwa no kuza mugitondo bagasanga ryasenywe.
- Advertisement -
Agira ati, “Icyo dushinzwe ni ugukora isuku. Iyo tumaze kuyikora turataha, noneho kubera ko nta bantu baricungira umutekano, iyo turigarutsemo dusanga ryangijwe. Ikiduhangayikisha ni uko ibi biba bibonwa n’abayobozi, ariko ntihagire igikorwa mu maguru mashya, mu rwego rwo gukemura iki kibazo, kandi kinagaragarira buri wese. Urabona isoko rirema kabiri mu cyumweru, urumva ko mu gihe ritaremye rikeneye gucungirwa umutekano mu rwego rwo kuribungabunga, ariko ntibikorwa.”
Hakizimana Jean Bosco umuyobozi w’isoko rya Gahunga avuga ko ikibazo cyo gucunga umutekano no kuririnda abarisenya birenze ubushobozi bwe.
Ati, “Gucunga umutekano w’isoko birenze ubushobozi bwacu. Kuba isoko ririgusenywa ni uko ridacungirwa umutekano, kuko turamutse dufite ubushobozi bwo guhemba abakora irondo ry’umwuga dufite, twakabahembye mu rwego rwo gucunga umutekano waryo by’umwihariko, tugafata n’abitwikira ijoro bagije kurisenya.
Tukimara kubona ko biturenze, twandikiye ubuyobozi budukuriye tubusaba ubufasha, ubu turacyategereje. Icyo dusaba inzego zirebwa n’iki kibazo ni uko bashaka uburyo cyakemuka, kuko abaturage bakomeje guhangayikishwa n’umutekano waryo, cyane ko bikomeje gutya bishobora kuzagera ku yindi ntera, ugasanga ryose barishyize hasi.”
- Burera : Imiryango 11 irasaba kurenganurwa, nyuma yo gusiragizwa imyaka isaga 20
- Burera : Aratabariza umugabo we umaze imyaka isaga 12 arwaye
- Burera : Yagurishije aho yari atuye ngo avuze umwana, ariko aracyasabwa asaga Miliyoni ebyiri
Niringiyimana Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, avuga ko ikibazo cy’isoko risenywa n’abagizi ba nabi bitwikira ijoro bakizi, ndetse ko banakimenyesheje akarere, bakaba bagitegereje igisubizo.
Agira ati, “Ni byo koko isoko riri gusenywa, abarisenya ni abagizi ba nabi bitwikira ijoro bakamenagura isima bashakamo ibyuma. Gusa tukimara kubona ko bikomeje, ikibazo twagishyikirije akarere dusaba ubufasha mu gusana ahangirijwe, tunakagaragariza ko hakenewe irondo ry’umwuga mu rwego rwo kuribungabungira umutekano, hakanubakwa uruzitiro rubuza buri umwe wese kujyamo uko yiboneye mu gihe abarirema batashye cyangwa umunsi ritaremye. Ubu rero turacyategereje igisubizo bazaduha.”
Isoko rya Gahunga rirema kabiri mu cyumweru (kuwa kabiri no kuwa gatanu), rikaba riremwa n’abacuruza ibiribwa n’ibyambarwa baturutse mu mpande zitandukanye. Ryatangiye kubakwa muri 2014, rifungurwa muri 2016 ririmo n’ibyagombwa biryemerera kubona umuriro w’amashanyarazi(installation), gusa ntiryigeze ricana, kuko abarirema bategereje umuriro bakawubura, bikarangira amatara n’insinga byari byashyizwemo byibwe.
Nta gikozwe, ngo isoko rya Gahunga byazarangira ribaye amateka(Photo: Jacques D.)