UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 7 days
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Burera : Abambutsa ibicuruzwa bitemewe ntibatewe impungenge na Covid-19
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Burera : Abambutsa ibicuruzwa bitemewe ntibatewe impungenge na Covid-19

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 07/07/2020 saa 2:32 PM

Mu mirenge ikora ku mupaka wa Cyanika  uhuza u Rwanda na Uganda  hamaze iminsi humvikana abaturage bafatirwa mu bikorwa bya magendu bavanye ibicuruzwa mu gihugu cya Uganda .

Kuri ubu hari bane  bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagogo  bafashwe n’ inzego z’umutekano  mu mudugudu wa Kariba, akagari ka Kiringa, mu murenge wa Kagogo bikoreye magendu.

Abo basore bane  bafashwe  mu cyumweru gishize  bikoreye inzoga zo mu bwoko bwa “Living” amacupa 264, amakarito 3 ahwanye n’uducupa 432 tw’amavuta ya Movit asigwa mu mutwe n’ikarito 1 y’amashashi, bivuye kugurirwa mu gihugu  cya Uganda.

Aba  basore bakimara gukubita amaso ingabo z’u Rwanda, zari ku nkike z’igihugu muri uwo murenge wa Kagogo, babituye hasi maze bafunyamo bariruka, gusa umwe muri bo witwa  Irasubiza Laurent w’imyaka 19 uvuka mu mudugudu wa  Rusenyi, akagari ka Kiringa muri uyu murenge wa Kagogo ahita afatwa ajyanwa kuri Polisi ya Kagogo.

- Advertisement -

Bamwe mu baturage batuye muri aka kagari baganiye n’itangazamakuru bavuga ko babonye abo basore birukanka, ariko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zigakomeza kubahiga.

Kugeza ku wa gatandatu  tariki 04 Nyakanga 2020, abandi batatu bari bamaze gufatwa .Abo ni Mfitumukiza Cyprien w’imyaka 26, Bwiruka Augustin bita Nungu  w’imyaka 49  akaba yari amaze igihe kirekire ashakishwa kuko  yari ku rutonde rw’abatunda ibiyobyabwenge na magendu. Hafashwe  kandi na  Nshimiyimana Innocent w’imyaka 23.

Uretse aba hafashwe hari n’abandi bagishakishwa barimo Habumugisha Jean Damascène, Nshimiyimana Théogène  utuye mu mudugudu wa Rusenyi, akagari ka Kiringa, umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera ari nawe waruyoboye iri tsinda.

Izi magendu ngo zituruka  muri santere(centre) ya Gahenerezo, district ya Kisoro akenshi ngo bikaba bikunze kujyanwa  ahitwa muri centre ya Gitare iherereye mu kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Kagogo.

Ubuyobozi bw ‘akarere ka Burera buvuga ko buhora buhanganye n’abakora magendu bambuka umupaka  banyuze inzira zitemewe, bakabikora birengagije ko binyuranije n’amategeko cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP Jean Bosco Kabera, yagiranye n’abanyamakuru kuwa  03 Nyakanga 2020 yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19  ndetse anashimira abakomeje gutanga amakuru bagaragaza abo baca Polisi murihumye.

Ati, “Abantu bose bagomba kwirinda iki cyorezo cya Covid-19 bagendeye ku mvugo ya ‘Ntabe ari njye’, icyo akora cyose kikaba gikurijije amategeko. Nk’abacuruza magendu  babigurira ahantu hari Covid-19 kandi banyura mu nzira zitemewe n’amategeko, urumva ko bashobora kutuzanira icyo cyorezo. Niyo mpamvu Polisi itazabihanganira na gato.”

Abafashwe bose uko ari 4 bafatanywe magendu  bafungiwe kuri Polisi ishami rya Kagogo aho bagomba  gukurwa bajyanwa mu kato kugira ngo basuzumwe ko nta cyorezoo cya COVID-19 bafite mbere yo gutangira gukurikiranwa n’amategeko.

Eric Uwimbabazi July 7, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 3 months
Amakuru

Inyamanswa yari imaze iminsi ifata abagore ku ngufu yishwe

Hashize 3 months
Amakuru

Musanze: Impanuka ikomeye yabereye muri GOICO umwe ahasiga ubuzima

Hashize 4 months
Amakuru

Perezida Kagame yakoze impinduka mu Gisirikari

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?