Mu mirenge ikora ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda hamaze iminsi humvikana abaturage bafatirwa mu bikorwa bya magendu bavanye ibicuruzwa mu gihugu cya Uganda .
Kuri ubu hari bane bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagogo bafashwe n’ inzego z’umutekano mu mudugudu wa Kariba, akagari ka Kiringa, mu murenge wa Kagogo bikoreye magendu.
Abo basore bane bafashwe mu cyumweru gishize bikoreye inzoga zo mu bwoko bwa “Living” amacupa 264, amakarito 3 ahwanye n’uducupa 432 tw’amavuta ya Movit asigwa mu mutwe n’ikarito 1 y’amashashi, bivuye kugurirwa mu gihugu cya Uganda.
Aba basore bakimara gukubita amaso ingabo z’u Rwanda, zari ku nkike z’igihugu muri uwo murenge wa Kagogo, babituye hasi maze bafunyamo bariruka, gusa umwe muri bo witwa Irasubiza Laurent w’imyaka 19 uvuka mu mudugudu wa Rusenyi, akagari ka Kiringa muri uyu murenge wa Kagogo ahita afatwa ajyanwa kuri Polisi ya Kagogo.
- Advertisement -
Bamwe mu baturage batuye muri aka kagari baganiye n’itangazamakuru bavuga ko babonye abo basore birukanka, ariko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zigakomeza kubahiga.
Kugeza ku wa gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020, abandi batatu bari bamaze gufatwa .Abo ni Mfitumukiza Cyprien w’imyaka 26, Bwiruka Augustin bita Nungu w’imyaka 49 akaba yari amaze igihe kirekire ashakishwa kuko yari ku rutonde rw’abatunda ibiyobyabwenge na magendu. Hafashwe kandi na Nshimiyimana Innocent w’imyaka 23.
Uretse aba hafashwe hari n’abandi bagishakishwa barimo Habumugisha Jean Damascène, Nshimiyimana Théogène utuye mu mudugudu wa Rusenyi, akagari ka Kiringa, umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera ari nawe waruyoboye iri tsinda.
Izi magendu ngo zituruka muri santere(centre) ya Gahenerezo, district ya Kisoro akenshi ngo bikaba bikunze kujyanwa ahitwa muri centre ya Gitare iherereye mu kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Kagogo.
Ubuyobozi bw ‘akarere ka Burera buvuga ko buhora buhanganye n’abakora magendu bambuka umupaka banyuze inzira zitemewe, bakabikora birengagije ko binyuranije n’amategeko cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.
Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP Jean Bosco Kabera, yagiranye n’abanyamakuru kuwa 03 Nyakanga 2020 yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 ndetse anashimira abakomeje gutanga amakuru bagaragaza abo baca Polisi murihumye.
Ati, “Abantu bose bagomba kwirinda iki cyorezo cya Covid-19 bagendeye ku mvugo ya ‘Ntabe ari njye’, icyo akora cyose kikaba gikurijije amategeko. Nk’abacuruza magendu babigurira ahantu hari Covid-19 kandi banyura mu nzira zitemewe n’amategeko, urumva ko bashobora kutuzanira icyo cyorezo. Niyo mpamvu Polisi itazabihanganira na gato.”
Abafashwe bose uko ari 4 bafatanywe magendu bafungiwe kuri Polisi ishami rya Kagogo aho bagomba gukurwa bajyanwa mu kato kugira ngo basuzumwe ko nta cyorezoo cya COVID-19 bafite mbere yo gutangira gukurikiranwa n’amategeko.