Kuri iki cy’umweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, imikino ya Shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na Primus yasubukuwe, nyuma y’aho amakipe yari yafashe akaruhuko hakimara kugargara amakipe yamaze gusohoka mu matsinda.
Umukino wabereye kuri sitade ya Bugesera, ikipe ya Gasogi united itozwa n’umutoza Alain Kirasa yari yakiriye Musanze FC itozwa na Seninga Innocent.
Umukino watangiye ikipe ya Musanze FC yihariye umupira, ndetse byaje no kubyara umusaruro ku munota wa 21, ubwo Munyeshyaka Gilbert bakunze kwita Lukaku yafunguye izamu, nyuma Gasogi United yaje gushakisha igitego cyo kwishyura, maze ku munota wa 30′ Yamini atsindira Gasogi United igitego cya mbere, maze amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, Gasogi United yaje yariye karungu, maze umunyezamu Jean Claude Ndoli akorera ikosa umukinnyi wa Gasogi, maze umusifuzi atanga Penaliti yaje kwinjizwa neza na Hassan ku munota wa 10′ w’igice cya kabiri, uyu musore yongeye kureba mu izamu ku burangare bwa ba myugariro ba Musanze FC, maze ku munota wa 13′ Hassan atsinda igitego cya Gatatu.
- Advertisement -
Umukino wakomeje, ariko ikipe ya Gasogi United yiharira umupira maze ku munota wa 23′ igitego cya 4 kiba kirinjiye umukino urangiye ari ivitego 4-1.
Nyuma n’uyu mukino, Umuyobozi w’ikipe ya Musanze FC Tiyishimire Placide bakunze kwita Trump
agize yahise afata umwanzuwo kwirukana umutoza w’ikipe ya Musanze bwana Seninga Innocent. Mu mvugo igizwe n’amagambo akarishye yagize ati, “Njyewe ndamwirukanye, ntajye muri kwasiteri (Coaster). Twagize amahirwe atuye hano mu Bugesera, agumane n’umugore we mu Bugesera.”
Ikipe ya Musanze FC nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1, byatumye ijya ku gitutu cyo kwitwara neza mu imikino isigaye, kugira ngo biyirinde kuba yamanuka mu cyiciro cya kabiri.