UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Botswana : Leta ihangayikishijwe n’urupfu rudasanzwe rw’ inzovu 350
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Botswana : Leta ihangayikishijwe n’urupfu rudasanzwe rw’ inzovu 350

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/07/2020 saa 11:25 AM
Guhera mu ntangiriro za Kamena, 2020 muri Botswana havuzwe urupfu rw’inzovu kandi rudasanzwe. Si ba rushimusi bazishe bashaka amahembe yazo cyangwa inyama ahubwo ni urundi rupfu rutaramenyekana ikurutera. Kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze  gupfa inzovu 350.

Igihangayikishije Leta ya Botswana ni uko ziriya nzovu zose ari izo mu gace kamwe, agace ka Okavango gaherereye mu Majyaruguru ya kiriya gihugu.

Urupfu rwa ziriya nzovu rwamenyekanye nyuma y’uko abantu babonye intumbi zazo bari muri Kajugujugu.

Abahanga bavuga ko bibabaje kandi biteye inkeke kubona inzovu zingana kuriya zipfa mu gihe gito kandi zitishwe n’umwuma cyangwa amasasu cyangwa ba rushimusi.

Amafoto yerekena ko intumbi za ziriya nzovu zigifite amahembe yazo bityo hanzuwe ko nta rushimusi wazishe.

- Advertisement -

Botswana nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite inzovu nyinshi. Kihariye 10% by’inzovu zose ziri ku isi.

Kuba gipfushije inzovu 350 mu minsi itageze kuri 30 bizagira ingaruka ku mubare w’izigaye ku isi cyane cyane ko aho ziri hose ziba zifite akaga ko kwicwa na ba rushimusi bashaka amahembe yazo.

Hari umuhanga witwa Dr McCann wo mu Bwongereza uvuga ko hari impungenge ko ziriya nzovu zaba zarishwe n’icyorezo kitaramenyekana.

Ati: “ Mfite impungenge ko izi nyamaswa zishwe n’icyorezo tutaramenya. Bibaye ari ko byagenze, natwe abantu twaba twugarijwe.”

Botswana ihanganyikishwe n’uko gupfa kwa ziriya nzovu bizagabanya umubare wa ba mukerarugendo bayisura arizo zibakuruye.

Kuri ubu, iki gihugu kibarizwamo inzovu zirenga 130 000.

Eric Uwimbabazi July 2, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?