UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Bitarenze muri Gicurasi 2022 ibibazo bya réseau zicikagurika bizaba byarabaye amateka – MTN Rwanda
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Bitarenze muri Gicurasi 2022 ibibazo bya réseau zicikagurika bizaba byarabaye amateka – MTN Rwanda

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 28/10/2021 saa 6:50 PM

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021, MTN Rwanda yagaragaje ko igeze kure gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) bijyanye no gukemura ibibazo byose bya réseau zicikagurika ku bakoresha uyu muyoboro ku buryo muri Gicurasi 2022 bizaba byakemutse burundu.

Kuwa 19 Kanama 2021, RURA yashyize hanze umwanzuro usaba MTN Rwanda kuba yakemuye mu gihugu hose ibibazo birimo guhamagara bidakunda, guhamagara bigacika ndetse no guhamagara ntiwumvikane n’uwo uhamagaye bitarenze kuwa 30 Ugushyingo 2021.

Mu Mujyi wa Kigali, MTN Rwanda yari yabwiwe ko ibi bigomba kuba byakemutse bitarenze kuwa 29 Ukwakira 2021, mu gihe ahandi hose hasigaye mu gihugu igihe ntarengwa ari tariki 30 Ugushyingo 2021.

Mu gihe habura igihe gito ngo iki gihe ntarengwa kigere, MTN Rwanda yagaragaje ko hari byinshi imaze gukora biri mu murongo w’ibyo yasabwe nubwo bitaragerwaho ku kigero cya 100%.

- Advertisement -

Gakwerere Eugène Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, yavuze ko ibi bibazo byatangiye gukemurwa haherewe muri Kigali, ndetse yemeza ko hari impinduka zigaragara muri serivisi z’iyi sosiyete.

Ati, “I Kigali rero niho twashyize imbaraga, wenda mbabajije murabibona gute uyu munsi? Mubona hatarabayeho itandukaniro mugereranyije no mu mezi atatu ashize. Twakoze ibintu byinshi atari ukuvuga gusa ko dukora tujyana na ririya tangazo, ahubwo turi gukorera Abanyarwanda ntabwo turi gukorera igihe ntarengwa. Ni yo mpamvu ibyo twakoraga byose ari ukugira ngo duhe serivisi nziza abafatabuguzi bacu n’Abanyarwanda muri rusange kugira ngo ntibazongere kwinubira serivisi zacu.”

Gakwerere Eugène yemeza ko bari gukora uko bashoboye ngo bakemure burundu ibibazo bihari

Yavuze ko abakozi ba MTN Rwanda bagiye bazenguruka hirya no hino mu gihugu bagerageza gukemura ibibazo bihagaragara, ku buryo nko mu Mujyi wa Kigali, imirenge 35 ari yo isigaye ifite ikibazo kandi nayo ngo mu minsi iri imbere izahabwa iminara 34.

Ati, “Kuri iyi tariki ntarengwa baduhaye ibyinshi byamaze gukorwa, ariko turazenguruka kuva ku karere, ku murenge, ku kagari hose mu mudugudu no mu isibo twamaze kubona ibibazo bimwe turabikemura ariko hari imirenge 35 yo mu Mujyi wa Kigali ikeneye kongerwamo indi minara igera kuri 34 kugira ngo tuvuge ko ibibazo birangiye.”

Gakwerere avuga ko MTN Rwanda yihaye igihe ntarengwa cyo kugera muri Werurwe 2022 kugira ngo ibibazo byose bikigaragara mu mikorere y’itumanaho ryayo bibe byakemutse. Yemeje ko MTN Rwanda iri mu biganiro na RURA kugira ngo n’aho ibi bibazo bitarakemuka bikorwe.

Yavuze ko itariki ya 29 Ukwakira 2021 izasanga ibi bibazo byagaragajwe bimaze gukemurwa ku kigero cya 80%.

Ese hanze ya Kigali ho ibi bikorwa bigeze he?

Uretse Umujyi wa Kigali, RURA yanasabye MTN Rwanda kuba yakemuye ibibazo bya réseau mbi no mu bindi bice by’igihugu bitarenze kuwa 30 Ugushyingo 2021.

Gakwerere yavuze ko abakozi ba MTN Rwanda bamaze kugera no mu tundi turere turi hanze ya Kigali bareba imiterere y’ibibazo bihari.

Ati, “Muzi ko dufite uturere 30 turimo 27 turi hanze ya Kigali. Twamaze kubona ibibazo bihari ariko ibibazo nyamukuru biri hanze ya Kigali ni ibijyanye no kongera iminara, kandi iyo twongera iminara murabizi bisaba amafaranga.

Hanze ya Kigali dukeneye kongeramo iminara igera ku 100, ariko ntabwo ari ibintu twakora mu kwezi kumwe. Ikizakurikiraho ni ukuganira n’inzego zindi tukerekana igihe tugomba kubisoreza, ariko nk’uko nahoze mbivuga ni uko kugera muri Gicurasi 2022 ibibazo bya réseau mbi bizaba byarabaye amateka.”

Yakomeje avuga ko mu mijyi yunganira Kigali ibi bibazo byamaze gukemurwa, gusa ngo hari ahagikenewe kongerwa iminara.

Ati, “Mu ntara ntabwo ariko bimeze hose nka MTN Rwanda tubwiza abantu ukuri, ariko mu Mijyi yunganira Kigali nka Muhanga, Musanze, Rubavu, Nyagatare n’ahandi ho ibintu bimeze neza nko muri Kigali. Mu tundi turere turi inyuma y’iyo mijyi turacyari gushyiramo imbaraga kuko hasigaye indi minara igera kuri 70 izashyirwaho kugeza mu kwezi k’Ukuboza.

Ahandi MTN Rwanda iri kwibanda ni mu bice byegereye imipaka y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuko abaturage baho batahwemye kugaragaza ko bagorwa no guhamagara ndetse no gukoresha internet y’iyi sosiyete.”

Gakwerere yavuze ko ibi bibazo batangiye kubikemura bahereye ku baturage batuye mu bice bihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda

Ati, “Twahereye cyane cyane ku mipaka ihana imbibi na Congo, za Nyamasheke, za Rutsiro, abahana imbibi na Uganda, mu majyaruguru, za Nyagatare. Ubu tugeze ku bice bihana imbibi na Tanzania n’u Burundi. Mugende mubabwire ko bitarenze muri Mutarama umwaka utaha ibi bibazo bizaba byabaye amateka.”

Yakomeje avuga ko ikiraje ishinga MTN Rwanda ari uguha serivisi nziza abakiliya bayo.

Ati, “Dushishikazwa n’uko buri mufatabuguzi wacu cyangwa buri Munyarwanda aho ari agomba kuba abona ‘réseau’, icyo ni icya mbere, iyo réseau akaba ari nziza idacika, yihuta kugira ngo iyi Si yihuta buri Munyarwanda wese ajyana nayo.”

Kuva umwaka wa 2021 watangira, MTN Rwanda yashyizeho iminara 103 mishya, 180 yari isanzwe yongererwa imbaraga, kuri ubu bikaba byitezwe ko hari n’indi izubakwa, hagamijwe kunoza no koroshya itumanaho ku banyarwanda.

UMURENGEZI October 28, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Babiri bacyekwaho kwiba moto batawe muri yombi bagiye kuyigurisha

Hashize 2 months
Amakuru

Papa Francis yajyanywe mu Bitaro

Hashize 2 months
Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 3 months
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?