Ikipe ya AS Kigali igiye gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino, aho biteganyijwe ko izayitangira ku wa Kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024 saa Moya n’Igice z’igitondo kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali ni yo rukumbi yari isigaye itaratangira imyitozo kubera ibibazo by’amikoro imazemo iminsi.
Ibi bibaye nyuma y’aho mu cyumweru gishize abanyamuryango bakoze Inteko Rusange bareba uko iyi kipe izabaho mu mwaka utaha w’imikino cyane ko ushize wari mubi cyane kubera ibibazo by’amikoro byawuranze.
- Advertisement -
Bivugwa ko iyi kipe yatinze gutangira kwitegura kuko Perezida w’Icyubahiro, Shema Fabrice yashakaga byibura kubanza kwishyura abakinnyi ibirarane by’imishahara y’amezi atatu.
N’ubwo ibyo bitarakorwa, biteganyijwe ko ubuyobozi buzahura n’ikipe nyuma y’imyitozo. Iyi kipe ifite urugamba rukomeye rwo gushaka abakinnyi izakoresha isimbuza abagiye no kongerera amasezerano abasanzwe bayasoje.
AS Kigali yagize umwaka w’imikino ushize ugoye cyane kuko waranzwemo n’ubukene bukabije kugera ku rwego rw’aho abakinnyi banga gukora imyitozo batarahembwa.
Ibi kandi byatumye isoza imikino ibanza iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma, bityo itandukana n’umutoza Casa Mbungo asimbuzwa Guy Bukasa wayizahuye igasoza shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 45.
AS Kigali izatangira shampiyona ikina na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu, tariki 16 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.