Mu mudugudu wa Mikingo, akagari ka Mudakama, mu murenge wa Gataraga, akarere ka Musanze haravugwa urupfu rutunguranye rw’umwana w’umukobwa witwaga Tuyiramye Gloria w’imyaka 18 y’amavuko, mwene Nduwayezu Jean Bosco na Mukankusi Solange.
Uyu mwana wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Rwinzovu mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 202 saa cyenda na cumi n’itanu z’igicamunsi (15h15’) yabonetse mu mugezi[Umuuzi] wa Bishushwe, bigakekwa ko yiyahuye ariko impamvu yaba yabimuteye ikaba itaramenyekana.
Ku bufatanye n’inzego z’umuyobozi bw’akagari n’umurenge , hitabajwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, ndetse hanamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.
Amakuru dukesha ubuyobozi bw’umurenge nuko Se wa Tuyiramye Gloria yitabye Imana uyu Nyakwigendera afite imyaka 3, bikaba bivugwa ko uyu mukobwa yarafitanye amakimbirane na nyina ndetse akaba yakundaga kwibera kwa Nyirarume witwa Ignace.
- Advertisement -
Kabera Canisius, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga, avugana n’UMURENGEZI.COM, yemeje iby’uru rupfu rutunguranye, ariko asaba abafitanye amakimbirane, kutiyambura ubuzima, ahubwo bakajya bagana ubuyobozi bukabibafashamo hagamijwe gukemura ayo makimbirane no kurengera ubuzima bwabo.
Ati, “Iyo abantu bagiranye amakimbirane, bagomba gushaka ababagira inama cyane cyane ubuyobozi, bakongera kubana neza aho guheranwa n’ibyo bibazo, bikarangira biyambuye ubuzima. Ikindi nuko twasaba urubyiruko kujya rwubaha ababyeyi, rukumva icyo barusaba, cyane ko nta mubyeyi wakwifuriza umwana we ikibi.”
Andi makuru dukesha ubuyobozi bw’umurenge wa Gataraga, avuga ko uyu Nyakwigendera Tumuranye, mbere yo kwiyahura yasabye nyina amafaranga ibihumbi bitanu(5,000 Frw) muri makumyabiri na kimwe (21,000 Frw) bari batishije umurima ngo bagure imbuto yo gutera mu wundi murima, nyina akamubwira ko nta yandi amuha kubera ko andi cumi na bitandatu(16,000 Frw) asigaranye agiye kuyagura imbuto, binakekwa ko yaba ari imwe mu mpamvu zamuteye kwiyahura.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, umurambo wa Nyakwigendera wari wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, hagaragazwe icyamwishe.
Nyakwigendera Tuyiramye Gloria yigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Rwinzovu(Photo:Ububiko)