Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyatunze agatoki abanyamakuru bo mu Rwanda, kuvogera ubutaka bwacyo no gukorana n’inyeshyamba za M23.
Mu itangazo ryasohotse rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, rivuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda binjira muri Congo bitemewe n’amategeko bagakorana na M23.
Itangazo rivuga ko leta ya Congo yamaganye aba banyamakuru baturuka mu Rwanda, bakajya gushaka inkuru no kuvugisha abaturage bari mu bice M23 yafashe.
Ni itangazo ryasohowe na Minisiteri ifite itangazamakuru mu nshingano rivuga ko aba banyamakuru bakora ‘propaganda’, ariko birinda kugira amazina bashyiramo y’ibyo bitangazamakuru.
- Advertisement -
Rikomeza rivuga ko bakora inkuru mu bice bya Bunagana, Rutshuru n’ahandi barinzwe n’abarwanyi ba M23.
Iyi minisiteri yahamagariye kandi umuryango mpuzamahanga ko u Rwanda rwatanga ibisobanuro ku bantu biciwe i Kishishe n’abandi batandukanye muri teritwari ya Rutshuru.
Ni ibirego leta ya Congo ikomeje kugereka ku Rwanda, ariko rwo rwateye utwatsi, rukavuga ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa Congo.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2022, muri Amerika habera ibiganiro ku kibazo cy’umutekano muke gahati y’ibihugu byombi, mu nama iri guhuza abakuru b’ibihugu by’Afurika yiswe ‘USA-Africa summit’ nk’uko umuvugizi wa leta ya Congo, Patrick Muyaya, yabitangaje.