Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imaze kubarura abantu batandatu binjiye mu gihugu bafite Virusi ya Corona yihinduranyije, yo mu bwoko bwa Omicron, iri kwigaragaza mu bihugu bitandukanye ku isi kandi ifite bukana burengeje izindi zagaragaye.
Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, rihamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda gushishikarira kwikingiza guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, no gusaba abafite imyaka 18 kuzamura kwikingiza urukingo rwa Gatatu rushimangira izo bahawe mbere.
Virusi ya Omicron yagaragaye bwa Mbere muri Afurika y’Epfo, kuva ubwo ingendo zigana mu bihugu byo mu Majyepfo bitangira guhabwa akato, ari nako abantu batangira kuyikwirakwiza ku isi, binyuze mu ngendo bakora zambukiranya ibihugu.
Amakuru ashyirwa ahagaragara n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) agaragaza ko kuri ubu ibihugu birenga 70 aribyo iyo virusi imaze kubonekamo, gusa uyu muryango ukavuga ko bishobora kuba birenga kuko hari ibihugu bitaratangaza ko yabigezemo ku mpamvu zitazwi.