Bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere(RDB) barinubira imikorere na serivisi bavuga ko bahabwa n’iki kigo, mu gihe nyamara ngo cyagakwiye kuba kibateza imbere nk’ikigo cy’iterambere, ariko ku bwabo ngo iterambere kuri bo bakaba baribona nk’inzozi.
Aba bakozi batifuje ko amazina yabo atangazwa kubw’impungenge z’umutekano wabo, babwiye UMURENGEZI.COM ko bamaze imyaka 14 bakorera iki kigo, ariko ngo bakaba badashobora no kwaka inguzanyo muri banki ngo bagire icyo bakora cyabateza imbere, kuko ngo bahora basinyishwa amasezerano y’igihe gito.
Nizeyimana (izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we) agira ati, “Ndi umukozi wa RDB (Rwanda Development Board) kuva muri 2007 icyitwa ORTPN. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, amasezerano y’akazi (Contract) dukoreraho nta kintu ashobora kudufasha, kuko ntidushobora kugana banki ngo ibe yaduha inguzanyo tugire ibyo dukora byaduteza imbere yaba twe ubwacu ndetse n’imiryango yacu.
Niba Leta ihora idukangurira kugana ama Banki, murumva koko bitababaje nk’umukozi wa Leta ukorera ikigo cy’igihugu cy’iterambere, ariko kikaba kidashobora kumwemerera ko atera imbere, ngo kibe cyamuha Contract ashobora kujya kwerekana muri banki ngo yemere kumuha inguzanyo! Gukorera umuntu imyaka 14 aguha Amasezerano y’akazi ya buri mwaka (uko umwaka urangiye baguha indi gutyo gutyo…), ubwo koko we aba atekereza ko yakumarira iki?”
- Advertisement -
Akomeza agira ati, “Ubu mfite abana n’umugore tubana mu nzu y’ubukode, kuko nta bushobozi nabona bwo kubaka. Ubu koko mu bihumbi 100 mpembwa ku kwezi, nakwizigama nkatunga n’urugo koko? Ariko nibura mfite amasezerano y’igihe kirambye n’ubwo yaba imyaka itanu, nayajyana kuri banki bakemera kumpa inguzanyo nubwo yaba Miliyoni ebyiri, nakwemera nkajya no hirya iyo mu cyaro hadahenze, ariko nkubakira abana. Ubu ndamutse mfuye abana banjye bakwandagara, umugore wanjye akajya ku gasozi, kandi bikitwa ko nakoreraga RDB!”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na mugenzi we, ushimangira ko icyo kibazo gihari koko ndetse ngo kuri ubu hari n’abamaze imyaka itatu ntan’amasezerano nibura y’ukwezi kumwe bagira, ndetse ko bagiye bababwira ngo bizakemuka ariko imyaka ikaba ikomeje kwihirika nta gikorwa.
Ati, “Icyo ni ikibazo duhuriyeho turi benshi, kabone n’ubwo bose batakwemera kubikubwira, ariko twabibajije kenshi igisubizo ari ‘Tuzabireba, tuzabikora, ….’ None imyaka irihiritse nta gisubizo gifatika duhabwa. Mbona ahanini biterwa n’umuco wo kudahana, ari na byo bituma hari abakora ibyo bishakiye kandi i Bukuru bazi ngo nta kibazo gihari.
Ibaze nk’iyo ufashe urwego rwa kabiri mu murimo, rugakuba inshuro eshatu urwego rwa mbere. Umuntu agakora amasaha icyenda ku munsi, undi agakora isaha imwe, uwakoze isaha imwe akaba ariwe ugukuba gatatu! Ni ikibazo kiri hagati y’abasurisha ingagi(Abagaride) n’abagide(Guides). Bitwaza ko ngo harimo Abarangije Kaminuza(A0), ariko nyamara harimo n’abatayifite. Nk’ubu mu Bagaride harimo n’abize ‘Masters’ ariko bafatwa nk’abatarize Kaminuza.”
Yungamo ati, “Reba nk’ubu hari bamwe mu bayobozi bafashe ishyamba rya Leta bararibaza baragurisha, RIB iraza bakora iperereza dosiye baragenda barazibika ntihagira ubibazwa. Ariko rubanda rugufi ugasanga ruri kubirenganiramo. Mu by’ukuri turababaye, twabuze aho twabibariza ariko Leta izabikurikirane. Icyo twifuza ni uko baduha amasezerano yatugirira akamaro, natwe tukagana banki tugakora tukiteza imbere, bityo tukanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”
Kuba hari Abayobozi bakora ibinyuranyije n’amategeko ntibabihanirwe, ngo aba baturage babona biterwa n’umuco wo kudahana
Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?
Clare Akamanzi Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB yabwiye UMURENGEZI.COM ko muby’ukuri iki kibazo kizwi, ndetse ko cyagakwiye no kuba cyarakemutse, ariko bigakomwa mu nkokora n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 byatumye ibikorwa by’Ubukerarugendo bisa n’ibihagaze, ariko ubu bari kureba uburyo byavugururwa cyane ko ngo ibintu bisa n’ibitangiye gusubira mu buryo.
Ati, “Ni ikibazo tuzi kandi kuba babona contract z’igihe kirekire turabishyigikiye, nuko twari tugishakisha uburyo akazi bakora kakwinjizwa muri MIFOTRA(Minisiteri ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo) kuko ibikorwa bakora bitabagamo, bityo bakore nk’abakozi ba Leta ndetse banahabwe amasezerano y’igihe kirambye.
Aho bigeze ubu rero, ubu turi gukorana na MIFOTRA ndetse na MINECOFIN(Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi) kugira ngo turebe uko nabo bashyirwa ku rutonde rwa MIFOTRA cyangwa dushake uburyo bwo kubashyiriraho Kompanyi(Company) ibaha amasezerano amara igihe kirekire.”
Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Ikindi Abakozi bo muri Pariki, bahembwa n’amafaranga ava mu bukerarugendo. Kubera ibibazo twagize byatewe n’icyorezo cya COVID-19, byatumye bikomwa mu nkokora kubera ko nta mafaranga yinjiraga aturutse mu bukerarugendo, byari binagoye gukora ivugurura. Ariko ibintu bitangiye gusubira ku murongo, n’ubukungu buri kuzamuka neza. Turabizeza rero ko vuba aha bizaba byakemutse kuko imikoranire n’izo nzego bireba yaratangiye kandi dufite icyizere ko bidatinze bizaba byatunganye.”
Ku kibazo cy’ishyamba ryatemwe rikabazwamo imbaho, uyu Muyobozi avuga ko ntacyo azi, ariko ko inzego zibishinzwe zikwiye kubikurikirana ababikoze bakabihanirwa.
RDB ni ikigo gishinzwe guhuza inzego zose za Leta zishinzwe gukurura, kugumana no korohereza ishoramari mu bukungu bw’igihugu, kigateza imbere iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Gikubiyemo ibigo bishinzwe ‘kwandikisha ubucuruzi, guteza imbere ishoramari, kubungabunga ibidukikije, kwegurira abikorera ku giti cyabo ndetse n’ibigo by’inzobere bishyigikira urwego rw’ibanze rwa ICT n’ubukerarugendo kimwe na SMEs no guteza imbere ubushobozi bw’abantu mu bikorera’.
Bigabije ishyamba rya Parike y’Ibirunga baribazamo imbaho baragurisha ntihagira n’umwe ubibazwa!