UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Abakekwaho kwica Sankara baratangira kuburanishwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Abakekwaho kwica Sankara baratangira kuburanishwa

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 11/10/2021 saa 9:53 AM

Blaise Compaoré wabaye Perezida wa Burukina Faso n’abandi bantu 12 baratangira kuburana bashinjwa kwica Thomas Sankara benshi babonagamo Umuyobozi ufite impinduramatwara, ukunda abaturage be na Africa.

Capt. Thomas Sankara wagiye ku butegetsi afite imyaka 33, yarashwe tariki 15 Ukwakira 1987, bivugwa ko yagambaniwe cyane na Blaise Compaoré nyuma waje no kuba Perezida.

Compaoré araburana adahari, kuko muri 2014 igitutu cy’abaturage cyamukuye ku butegetsi ahungira muri Cote d’Ivoire.

Abandi baregwa muri uru rubanza ni Gen. Gilbert Diendéré wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo ku butegetsi bwa Compaoré.

- Advertisement -

Bashinjwa ibyaha birimo Guhungabanya umutekano w’igihugu, ubugambanyi mu cyaha cy’ubwicanyi, no guhisha imirambo.

Gen. Diendéré asanzwe ari imfungwa, yakatiwe imyaka 20 yo gufungwa muri gereza, nyuma yo gukora Coup d’Etat ntibimuhire muri 2015.

Abandi baregwa ni Diébré Jean Christophe, Umuganga wemeje ko Thomas Sankara yapfuye urupfu rusanzwe, we akaba ashinjwa guhindura inyandiko za Leta.

Undi uregwa mu rubanza adahari ni Hyacinthe Kafando, wabaye Umuyobozi Mukuru w’abashinzwe umutekano wa Perezida Compaoré, uyu akaba yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

Aregwa kuba yari akuriye agatsiko k’abantu bishe Thomas Sankara, abareganwa nawe bose bakaba ari abantu 13.

Paul Sankara, umuvandimwe wa Thomas Sankara avuga ko ku gihe cy’ubutegetsi bwa Compaoré atari guhingutsa ikirego cy’abishe Sankara.

Ati, “Twategereje igihe kirekire, imyaka yose 27 y’ubutegetsi bwa Blaise Compaoré. Ku gihe cy’ubutegetsi bwe ntitwari no kurota ko urubanza ruzabaho.”

Umugore wa Thomas Sankara yatanze ikirego mu 1997 arega abishe umugabo we, nyamara byatwaye imyaka 15 kugira ngo Urukiko rw’Ikirenga rwemeze ko hazakorwa iperereza.

Nyuma y’aho Compaoré aviriye ku butegetsi muri 2014 hari intambwe yatewe

Muri 2015 ahari umurambo bivugwa ko ari uwa Sankara warataburuwe ariko ibizamini bya DNA ntabwo byemeje ko ari we wari uhashyinguye.

Muri 2016, ubutegetsi bwo muri Burkina Faso bwasabye Leta y’Ubufaransa gutanga inyandiko za gisirikare zijyanye n’iyicwa rya Thomas Sankara.

Izo nyandiko zimwe zaretse kugirwa ibanga muri Mata 2021, zihabwa Burkina Faso mu byiciro bitatu, gusa bivugwa ko izo mpapuro zatanzwe ari izisanzwe zidafite ukuri na guto ku iyicwa rya Sankara.

Sankara azwi cyane kuba yarashakaga ko haba Afurika yunze Ubumwe, yo guhangana n’icyo yitaga ‘Ubukoroni bushya’ bw’inzego nk’ikigega mpuzamakungu FMI/IMF na Banki y’isi.

UMURENGEZI October 11, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 3 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 7 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 10 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?