Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yagize icyo avuga kuri ba Meya batatu bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahagarikiwe icya rimwe ku myanya bari basanzweho.
Abo bayobozi ni Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze na Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga Gakenke.
Abo bayobozi bagaragaweho kutuzuza inshingano ndetse no kuba haragaragaye ibikorwa bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko mu isesengura ryakozwe basanze abaturage bo muri turiya Turere bacyibona mu ndorerwamo y’amoko.
- Advertisement -
Ati, “Abaturage benshi iyo muganiriye baracyabona ibintu byose mu ndorerwamo y’amoko cyangwa aho bakomoka, Uturere bavukamo, amateka banyuzemo ndetse n’ibindi ku buryo ubona gahunda nyinshi zagiye zikorwa mu gihugu zigenewe kunga Abanyarwanda zitarashyizwemo imbaraga.”
Minisitiri yakomeje agira ati, “Hagiye havuka n’amashyirahamwe ashingiye ku dutsiko two kwironda cyangwa se two gucamo ibice Abanyarwanda. Ibyo ubuyobozi bwari bushinzwe gukurikirana ko bitabaho kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ni ihame dukomeyeho kandi ni zo mbaraga zacu; rero umuyobozi utabishyizemo imbaraga uwo aba akwiye kubibazwa.”
Yagaragaje ko impamvu byakorewe muri iyo Ntara byashingiye ahanini ku kuba hari inkuru y’Umuryango w’Abakono yavuzwe cyane nyuma y’iyimikwa ry’Umutware wawo.
Ati, “Ibyo byarabaye, abayobozi bari bahari nta washoboraga kubigaragaza kugeza igihe bigaragajwe ari uko ari abandi bantu babibonye. Rero ibyo ni imwe mu mpamvu yasabye ko abantu bajya kureba ibyo ari byo, binadufungura amaso.”
Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage gutekana bakumva ko nta bidasanzwe byabaye muri iyo Ntara kuko ari ibintu bisanzwe ko abayobozi babazwa inshingano ndetse abasaba kugira ubushishozi.
Abayobozi muri rusange bakanguriwe kwegera abaturage bakajya bamenya ibihakorerwa, bakanabakangurira gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yihanangiriza Abanyarwanda ko ikintu cyose cyaganisha ku moko n’amacakubiri gikwiye kwirindwa cyane ko u Rwanda ari umuhamya w’uko amoko asenya igihugu.
Muri utwo Turere uko ari dutatu, hari n’abandi bakozi birukanwe bahita basimbuzwa by’agateganyo.
Kanda hano, umenye abandi bayobozi birukanwe, n’ababasimbuye