Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, yavuze ko n’ubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku bushobozi bwa Polisi mu nshingano zayo, bitagomba kugira ingaruka ku ireme rya serivisi zitangwa, haba ku mupolisi ubwe, umutwe cyangwa ishami rya Polisi y’u Rwanda akoreramo.
Ibi Minisitiri Gasana yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukuboza, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Nkuru ya Polisi ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.
Inama Nkuru ya Polisi ni urwego rukuru muri Polisi y’u Rwanda, ikaba ihuza abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi, abayobozi ba Polisi mu Ntara n’Uturere bigize Igihugu, igamije kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yarafatiwe mu nama ziheruka, kurebera hamwe ibyo bagezeho, ibibazo bahura na byo ndetse n’ibyihutirwa, bityo bagafatira hamwe ingamba zatuma bakora kandi bakuzuza neza inshingano zabo.
Iyi Nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Dan Munyuza n’abamwungirije; DIGP Felix Namuhoranye ushinzwe ibikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe ubuyobozi n’abakozi.
Minisitiri Gasana yavuze ko Polisi ihura n’inzitizi zitandukanye mu kuzuza inshingano, zirimo ibikoresho n’ibikorwa remezo bidahagije.
- Advertisement -
Yagize ati: “Kutabasha kubona ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano, ni imbogamizi ikomeye, ariko ntibigomba kuba intandaro yo gucika intege. Mu gihe Guverinoma ikomeje gushakisha inkunga, mukoreshe neza ubushobozi mufite mu kuziba icyuho, mutanga serivisi nziza, mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere icyizere abanyarwanda bafitiye Polisi yabo.”
Yongeyeho ko umutekano n’ituze rusange Abanyarwanda bishimira uyu munsi, ari inkingi ikomeye y’iterambere igihugu gikomeje kugeraho.
Ati: “Igihugu cyishimiye uruhare rwa Polisi mu kugera ku mutekano usesuye dufite. Muharanire gukomeza kugira ubufatanye bwiza n’izindi nzego, ndetse n’abaturage mu guhangana n’icyawuhungabanya cyose.”
Yavuze ko kuba inyangamugayo, ubwitange, ubunyamwuga, kwihangana na disipulini, bigomba kuranga abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi, ko kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.
Minisitiri Gasana yavuze ariko ko n’ubwo hatewe intambwe ishimishije mu gucunga umutekano ndetse na disipuline y’abapolisi, hari abapolisi bamwe bishora mu bikorwa bibi bituma birukanwa kandi bakanduza isura ya Polisi ndetse n’igihugu muri rusange.
Inama Nkuru ya Polisi yagarutse no kuri gahunda z’ingenzi ku bijyanye n’umutekano, gucunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru, imyitwarire n’imibereho myiza y’abapolisi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Dan Munyuza, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga n’imibereho myiza y’abapolisi, kongera ubumenyi no kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa.
Yongeyeho ko Inama Nkuru itanga n’urubuga rwo gufatira ingamba abapolisi bafatiwe mu makosa, n’ibyaha bitandukanye nka ruswa, gutoroka no gusinda.
Ku bijyanye n’umutekano muri rusange, IGP Munyuza yavuze ko ubujura, gukubita no gukomeretsa, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, magendu no guhohotera abana, ari byo byaha byakunze kugaragara kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2022.
Ku mutekano wo mu muhanda, IGP Munyuza yavuze ko ishyirwaho rya kamera(camera) zo kubahiriza umuvuduko, gushyira mu modoka uturinganizamuvuduko no kwegereza abaturage ibigo bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga, byagize uruhare runini mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.
Yavuze ko ku bijyanye no kubungabunga amahoro, u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 2000 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse no mu bikorwa by’umutekano.
Yongeyeho ko mu rwego rwo guhangana n’inzitizi, Polisi izakomeza kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa, guteza imbere imibereho myiza; gukoresha uburyo buhari mu gutanga serivisi nziza no gushimangira ubufatanye n’abaturage mu gucunga umutekano.