UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Karongi: Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo barataka kutagira ubwiherero
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruImibereho

Karongi: Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo barataka kutagira ubwiherero

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/10/2022 saa 8:37 PM

Imiryango 40 ituye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano, mu Karere ka Karongi, irataka kutagira ubwiherero, ikavuga ko biyigora kwifashisha ubw’abaturanyi.

Aba baturage, bavuga ko bibagora kubona aho biherera, kubera ko ngo ubwiherero bubakiwe bwazibye, bityo ngo kujya gutira ubw’ahandi bakabona bitari bikwiye, kuko bemeza ko bibabangamiye bikomeye.

Bamwe mu baganiye n’itangazamakuru batifuje ko amazina yabo atangazwa, baragira bati: “Muby’ukuri biteye isoni n’ikimwaro kujya gutira ubwiherero kandi byitwa ngo utuye mu mudugudu w’icyitegererezo. Nubwo batabutwima, ariko nta mutekano na muke biduha, ubuyobozi burebe uko bukemura iki kibazo kuko ntitworohewe na gato.”

  • Karongi : Imyaka ibaye ibiri bategereje kuvugururirwa ivomo none amaso yaheze mu kirere
  • Karongi : Babujijwe guhinga ibishyimbo n’ibigori, bategekwa guhinga Pasiparumu

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, uvuga ko ubwiherero iyi miryango yakoreshaga bwazibye, bakaba bajya mu bwa bagenzi babo batuye muri uyu mudugudu.

- Advertisement -

Ati: “Ubundi ubwo bwihererero bwubakwa hateganyijwe ko umwanda uzajya ujya mu cyobo, bigakorwamo Biogaz, nyuma amatiyo yaje kuziba bituma ubwo byiherero butongera gukoreshwa.”

Uyu muyobozi avuga ko bagiye gushaka ingengo y’Imari ubwo bwiherero bugatungwanywa kandi vuba, ndetse ngo hakanakorwa ibishoboka byose kugira ngo n’abatuye mu yindi midugudu harebwe uko babayeho, bityo abafite ibibazo bishakirwe ibisubizo.

Mu mwaka wa 2018, nibwo aba baturage batujwe muri uyu mudugudu, bahabwa inzu zifite ibikoni n’ubwiherero, gusa abenshi muri bo, biogaz bahawe ntizigeze zikora.

Umudugudu wa Rugabano utuwe n’abaturage biganjemo abatishoboye, kuko muri bo batandatu gusa ari bo bakorera Leta, abandi baba muri uwo mudugudu bakaba badafite imirima yo guhinga.

Irebana na: Karongi, Rugabano, umurengezi
Eric Uwimbabazi October 19, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?