Abanyamuryango babarizwa muri RPF Inkotanyi mu murenge wa Kimonyi, barishimira intambwe uyu muryango umaze kubagezaho n’uruhare ugira mu bukungu n’iterambere by’igihugu.
Mu bukangurambaga bw’umuryango FPR Inkotanyi bwakozwe mu mirenge yose igize akarere ka Musanze, kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukwakira 2022, Abanyamuryango bo mu murenge wa Kimonyi bavuga ko bashimishijwe no kurebera hamwe ibyagezweho mu byiciro bitandukanye, mu rwego rw’ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza y’umunyarwanda, nk’imwe mu ntego nyamukuru z’uyu muryango.
Ubwo itangazamakuru ryaganiraga na bamwe mu banyamuryango, baritangarije ko FPR Inkotanyi atari ishyaka, ahubwo ari Umuryango w’abanyarwanda, bityo ko baje guhura ngo bishimire ibyo bamaze kugeraho mu kwesa imihigo, barangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe, ariyo Perezida Kagame.
Rurushukundi François utuye mu kagari ka Kivumu, umurenge wa Kimonyi, akaba umwe mu bajyanama b’ubuzima mu mudugudu, na Perezida wa komite y’abunzi mu kagari, avuga ko FPR ari Umuryango buri munyarwanda wese yisangamo, binyuze mu bikorwa byawo bya buri munsi bibateza imbere.
- Advertisement -
Agira ati: “Nshingiye ku mirimo n’ibikorwa by’umuryango, buri muturage awisangamo. Urabona ibikorwaremezo bitandukanye byubakwa hirya no hino mu gihugu byegerezwa abaturage, bigira uruhare runini mu iterambere, kuko imihanda yubakwa idufasha kugeza umusaruro ku masoko atandukanye. Icyo twishimira twagejejweho n’umuryango urangajwe imbere n’umukuru w’igihugu ni imihanda, amashanyarazi, uburezi kuri bose n’uruganda rukora Sima rwatanze akazi ku banyarwanda basga 800.
Iyo dusubije amaso inyuma, tukareba aho twavuye n’aho tugeze, dusanga turi kuva mu bwiza tujya mu gahebuzo. Kuri ubu, ibikorwa by’umuryango ni ibifasha umuturage kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, ari na ho nshingira mvuga ko FPR Inkotanyi atari ishyaka, ahubwo ari umuryango w’abanyarwanda.”
Shumbushyo Benjamin umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Kimonyi, avuga ko bahisemo guterana nk’abanyamuryango, mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka ishize, n’ibyo bagiye gukomerezaho bitaragerwaho muri manda ya Perezida wa Repurika y’u Rwanda Paul Kagame, ku buryo mu gihe kiri imbere bazaba bamaze kubigeraho, nk’uko yari yabyemereye abanyarwanda harimo n’abanyakimonyi.
Ati: “Turi mu nteko rusange y’abanyamuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Kimonyi, nyuma y’imyaka ibiri tudaterana bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Ubu rero twabonye ari wo mwanya mwiza wo kongera guhura, maze tukajya inama z’icyo twakora, mu gufatanya n’umukuru w’igihugu mu kwesa imihigo. Mu byo twagezeho, harimo ibikorwaremezo bitandukanye, twubakiye abatishoboye, twungutse inganda mu murenge, amashuri yariyongereye n’umubare w’abana bagana ishuri uriyongera ku buryo bushimishije.
Ibyo twagezeho ni byinshi, ibisigaye na byo turahamya tudashidikanya ko muri 2023 tuzaba tugeze ku 100%, ahubwo nk’abanyamuryango duhanze amaso umukandida umuryango uzatanga mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2024.”
Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, avuga ko atewe ishema n’umuryango FPR Inkotanyi ko ibikorwa byawo biwuhamiriza ko ari mudasumbwa mu kwesa imihigo.
Agira ati: “Dushingiye ko umuryango watubereye ubuzima ni yo mpamvu dutewe ishema no kuba mu muryango. Abawugize tugomba kuba aba mbere aho turi hose mu gihugu, mu kwitabira ibikorwa bigamije kuzamura igihugu n’imibereho myiza y’umunyarwanda nk’imwe mu nk’inkingi ya FPR inkotanyi. Nk’abanyamuryango, icyo dushyize imbere ni ugufatanya n’umukuru w’igihugu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abanyarwanda muri Manifesto y’umuryango, ni muri urwo rwego twagize ibikorwa byinshi birimo kwishimira ibyagezweho mu buhinzi dusangira ibyo twiyejereje, twagaburiye abana ibikomoka ku matungo, ikidushimije cyane muri byo ni iterambere tumaze kugeraho mu murenge, aho wakuwe mu gice cy’icyaro ugashyirwa mu mirenge y’umujyi, hashingiwe ku iterambere rikomeje kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bashyize imbere kwesa imihigo nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, binyuze mu gufatanya n’umukuru w’igihugu muri manda yatorewe, kandi ngo bakaba bizeye ko kubera ubumwe bafite, nta kabuza ko muri 2023 bazaba baramaze kubigeraho 100%, ahubwo bari gutekereza ku matora yo muri 2024.
Muri Manifesto y’umuryango FPR Inkotanyi 2017-2024, muri iyi myaka irindwi hari kwibandwa ku rwego rw’Ubukungu mu kwihutisha iterambere, hashingiwe ku ishoramari, ubumenyi n’umutungo kamere.
Mu rwego rw’imibereho myiza, haharaniwe umuryango ubayeho neza kandi ushoboye, binyuze mu muryango utekanye, uburezi n’ubuvuzi bufite ireme, mu gihe mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera hashizweho uburyo bunoze bw’imiyoborere n’ubutabera bigamije iterambere rirambye ry’igihugu.
Batewe ishema n’ibyo Umuryango RPF Inkotanyi umaze kubagezaho