Hirya no hino mu Karere ka Musanze, imvura yiganjemo umuyaga mwinshi yangije ibintu bitandukanye, birimo n’inzu z’abaturage.
Ni imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, ikaba yaguye mu gihe gito, ariko kubera ubukana buvanze n’Umuyaga mwinshi, byasize iheruheru abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Karunyura.
Ubwo Umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM yageraga hamwe muho ibi biza byangije, yaganiriye na bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza, maze mu gahinda kenshi batangaza byinshi, bagira n’icyo bisabira ubuyobozi.
Ndayumujinya Evaliste, umwe mu baturage basenyewe n’ibiza, yavuze ko byatumye barara bahagaze kubera gutinya ko ibikuta by’inzu byabagwaho.
- Advertisement -
Yagize ati: “Ubu turimo gushaka aho twacumbika kuko inzu yose yasenyutse kandi nta bushobozi dufite bwo guhita twisanira, ari nayo mpamvu dusaba ubuyobozi kudufasha tukabona isakaro. Twaraye duhagagaze twirinda ko twagwirwa n’ibikuta by’iyi nzu.”
Mukanoheri Chantal, we avuga ko batunguwe n’iyi mvura kubera ubukana yazanye.
Agira ati: “Twagiye kumva twumva ibitaka bituguyeho, dukizwa n’amaguru, turebye tubona igisenge cyagurutse. Muby’ukuri, twatunguwe n’iyi mvura, kuko iyi nzu yari ikomeye, iziritse, ariko umuyaga wayiteruye urayisenya.”
- Gakenke : Bahangayikishijwe no kutagira aho bikinga nyuma y’umwaka basenyewe n’ibiza
- Cyuve : Abaturage barashinja ubuyobozi bw’umurenge kubatererana nyuma yo guhura n’ibiza
- Mozambique : Abantu 12 bamaze guhitanwa n’ibiza
Kamanzi Axcelle, Umuyobazi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ibiza byibasiye uduce tumwe na tumwe babimenya ubu, bakaba bari kubarura ibyangijwe.
Ati: “Ibiza byibasiye ibice bimwe na bimwe byo mu Karere ka Musanze, byangirije byinshi birimo Abana batatu bakomeretse, inzu 56 zasenyutse, ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’ibindi tutaramenya, kuko tukiri kubarura ibyangijwe.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, kimaze igihe gitangaje ko imvura izagwa muri iki gihe cy’Umuhindo izaba nyinshi, ugeranyije n’iyaguye umwaka ushize. Aha, niho ubuyobozi buhera bukangurira abaturage gukora ibikorwa byo kwirinda ibiza byaturuka ku mvura, bazirika ibisenge by’inzu, ndetse kakanacukura ibyobo bifata amazi.
Byinshi byangijwe harimo n’inzu z’abaturage