Umuryango w’abantu batanu utuye muri Nyakatsi, uratabaza inzego bireba, kuko uhamya ko uhangayikishijwe n’uko isaha ku isaha bashobora guhira mu nzu, kuko iyi nyakatsi babamo ari nayo batekeramo.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Ngangare, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, uvuga ko bamaze imyaka itanu batuye muri iyi nzu, kandi ko nta bushobozi ufite bwo kubaka indi.
Ntabanganyimana Esperance, umubyeyi w’abana bane abana nabo muri iyi nzu, agira ati: “Tubayeho nabi cyane, mbona icyo kurya mvuye guca inshuro, nkaba ntuye muri iyi nzu n’abana banjye bane.”
Igikari cy’inzu ya Ntabanganyimana ( Photo: Emmanuel D.)
- Advertisement -
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bamusuye, bakamubwira ko inzu abamo itemewe, bityo ko bagiye kumushakira ubufasha, ariko ngo imyaka ibaye itanu nta gisubizo arahabwa, aha akaba ari ho ahera asaba inzego bireba kumukurikiranira ikibazo agatabarwa.
Abaturanyi ba Esperance bemeza ko ari Ntahonikora
Nyiramahuteri Adele, umwe mu baturanyi ba Esperance, avuga ko uyu muryango nta kuntu ubayeho, kuko ngo barya bavuye guca inshuro, nabyo ngo bakabirya badatuje kubera ko batuye mu nzu bacanamo ishobora kubahiraho, ndetse ngo ikaba inatura kuko amabati yayo ashaje.
Niragire Jean Claude nawe yunga mu rya Adele, ati: “Esperance niwe wenyine usigaye mu nzu imeze nka Nyakatsi, kandi Abayobozi babizi, ntibagire icyo babikoraho. Rwose bamurwaneho kuko arababaje.”
- Nyabihu : Umubyeyi usemberana abana 7 amaze imyaka isaga 10 atarahabwa icyiciro cy’ubudehe
- Nyabihu: Babayeho nabi nyuma yo kwizezwa inkunga ntibayihabwe
- Nyabihu: Imiryango irwaje amavunja iyitirira amarozi
- Nyabihu: Batewe impungenge n’Ikiyaga cyasenyeye bamwe abandi kikabasiga mu manegeka
Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, yabwiye UMURENGEZI.COM ko iki kibazo yakimenye, ndetse ko uyu muturage bagiye kumufasha byihuse akabona aho gutura.
Agira ati: “Navuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogogwe, ambwira ko uyu muturage ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa. Ikindi nuko twavuganye ko inzu zizuzura mbere bazahera kuri uriya mubyeyi.”
Akare ka Nyabihu ni kamwe mu turere tw’Amakoro, aho usanga itaka ryaho ridakoreshwa mu kubaka, ibi bigatuma bibera imbogamizi ab’amikoro make kubona ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi ku buryo buboroheye, kuko bibageraho bihenze.