Elizabeth II, Umwamikazi w’Ubwami bw’Ubwongereza, yemeje Liz Truss nka Minisitiri w’Intebe, asimbura Boris Johnston weguye mu minsi ishize.
Iki gikorwa cyabereye mu Ngoro y’Ibwami iherereye mu mujyi wa Westminster, kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022, ari nabwo Madamu Liz wari usanzwe ari Umudepite yahise atangira inshingano zo kuyobora Igihugu cy’Ubwongereza.
Uyu watowe abarizwa mu Ishyaka rya Conservatives, ari naryo uwo yasimbuye yabarizwagamo.
Ategerejwe n’ibibazo bikomeye agomba gukemura harimo; Ubukungu bw’Ubwongereza bwasubiye inyuma, intambara zirwanwa n’Ibihugu by’inshuti z’Ubwongereza, ikibazo cy’Abimukira n’ibindi byiganjemo ibyatumye uwamubanjirije yegura ku nshingano zo kuyobora Ubwongereza.
- Advertisement -
Liz Truss abaye Minisitiri w’Intebe wa gatatu w’umugore uyoboye Ubwongereza, nyuma ya Magaret Thatcher ndetse na Theresa May, akaba n’uwa 15 uyoboye ku Ngoma ya Elizabeth II, akazayobora kugera muri 2024.