Igihugu cya Korea ya Ruguru cyahaye u Burusiya abakorerabushake ibihumbi 100, kugira ngo bayifashe mu rugamba ihanganyemo na Ukraine.
Televiziyo yo mu Burusiya yavuze ko abo bakorerabushake bazagera mu Gihugu mu minsi mike, kugira ngo bafashe mu rugamba rwo guhangana na Ukraine.
Bivugwa ko kandi u Burusiya bwatumije abubatsi bo muri Koreya ya Ruguru, kugira ngo bajye gusana Umujyi wa Donbas muri Ukraine ubarizwamo abantu bakoresha ururimi rw’Ikirusiya.
Ambasaderi w’u Burusiya muri Koreya ya Ruguru, Alexander Matsegora, mu kiganiro yatambukije muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, yavuze ko abubatsi b’abanya-Koreya ya Ruguru bafite ubumenyi buhanitse.
- Advertisement -
Yavuze ko bakora cyane kandi ko biteguye kwitanga mu bihe bigoye, bagasana ibyangiritse muri Donbas.
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu Bihugu byemeje Repubulika ya Rubanda ya Luhansk na Repubulika ya Rubanda ya Donetsk nk’izigenga.
Koreya ya Ruguru ishyigikiye u Burusiya mu ntambara bwatangije kuri Ukraine tariki 24 Gashyantare 2022, ikaba imaze kwangiza byinshi ndetse na benshi bamaze kuhasiga ubuzima, abandi bakaba baravuye mu byabo.
Abasirikare kabuhariwe ba Korea ya Ruguru bategerejwe mu Burusiya