Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze bishyize hamwe ngo begerezwe ibikorwa remezo by’amashanyarazi, biviramo umuturanyi wabo kubangamirwa, nyuma y’uko bananiwe kumvikana bo ubwabo.
Ubwumvikane buke bwatangiye ubwo amwe mu mapoto bari barashinze ngo bafate amashanyarazi yibwe n’abagizi ba nabi, nyuma insinga zitwara umuriro zigwa hasi, mu kwirwanaho bazizirika ku biti biteye mu ishyamba ry’Umuturanyi wabo, ibintu avuga ko byamubangamiye bikomeye.
Nyiramiruho Rose, umuturanyi w’aba bishyize hamwe akaba na nyir’ishyamba ryanyujijwemo insinga z’amashanyarazi avuga ko byamugizeho ingaruka, kugeza ubwo abuze uko asarura ibiti bye.
Yagize ati, “Mbangamiwe cyane n’Ishyirahamwe ryaziritse insinga ku biti byanjye kugeza n’ubwo nabuze uko nabisarura. Nababwiye kenshi ngo bagure amapoto bazayashinge bakurikije uko umuhanda umeze bareke kuzirika ku biti byanjye baranga.”
- Advertisement -
Abajijwe niba hari abayobozi yagejejeho iki kibazo ngo babafashe kumvikana, mu magambo ye yagize ati, “Nashatse kutabiremereza, mbanza kuganira n’abagize itsinda, bambwira ko bazabikemura none umwaka urashize.”
Maniriho Eric, uhagarariye iri tsinda aganira n’Ikinyamakuru UMURENGEZI yakibwiye ko bagize ikibazo cyo kutumvikana ku gusana ibyangijwe nk’uko bari babyumvikanye.
Ati, “Twari twumvikanye nk’itsinda ko uzajya ashaka kurahura umuriro hari amafaranga azajya atanga agashyirwa kuri konti(compte) maze akazajya adufasha mu gusana ibyangiritse, none bamwe barabyanze ngo umuriro ni ubuntu bituma n’abandi ducika intege. Twagerageje kwishakamo ubushobozi tugura ipoto, abajura bayiba itarashingwa.”
Maniriho asoza asaba REG ishami rya Musanze kubafasha mu bya tekenike bityo inzira ikaba yakwimurwa mu rwego rwo guhosha amakimbirane.
Munyanziza Jasson, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ingufu REG ishami rya Musanze, avuga ko bagiye kohereza abashinzwe ibya tekenike bagafasha aba baturage gukemura icyo kibazo.
Yagize ati, “Ikibazo tugiye kugikurikirana twoherezeyo abashinzwe ibya tekenike babafashe, ikibazo kibashe gukemuka.”
Amashanyarazi ni kimwe mu bikorwaremezo byihutisha iterambere, kuko aho ageze ubuzima buhinduka ku buryo bugaragara, akaba ari no muri urwo rwego Leta y’ u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazagerwaho n’amashanyarazi 100%.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo gishinzwe ingufu REG igaragaza ko mu kwezi kwa Gicuransi 2022, ingo zifite amashanyarazi ari 71.92%, aho 50.61% bafatiye ku muyoboro mugari w’igihugu, mu gihe ingo zigera kuri 21.31% bakoresha igufu zisubira zituruka ku mirasire y’Izuba.
Yabuze uko asarura ishyamba rye, kubera kutumvikana kw’Abiyemeje kuzana amashangarazi